Abayobozi 7 ba ONU bari bahawe amasaha 72 bavuye ku butaka bwa Ethiopia

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abayobozi barindwi ba ONU birukanwe ku munsi wa mbere ku butaka bwa Ethiopia bamaze kuva muri iki gihugu nyuma yo guhabwa amasha 72.

Leta ya Ethiopia ishinja aba bayobozi gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba mu Ntara ya Tigray

Aya makuru yemejwe  kuri uyu mbere Tariki ya 05 Ukwakira 2021 n’Umuvugizi wa ONU, Farhan Haq wavuze ko byakozwe ku nyungu z’umutekano wabo.

Yagize ati “Inshingano zacu ni ukumenya neza ko abakozi bacu bakora akazi kabo batekanye, iyo bitameze gutyo tureba icyo gukora gikwiriye.”

Ku wa Kane ushize, Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko byabatunguye mw’itangazo yashyize hanze, ku wa Gatanu ushize yahamagaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed bagirana ikiganiro kuri telefone.

VOA yatangaje ko Leta ya Ethiopia yashinje aba bayobozi ba ONU muri Ethiopia kwivanga mu buzima bw;igihugu no kunyereza imfashanyo zari zigenewe abanyagihugu ndetse n’ibikoresho by’itumanaho bahaye inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigray.

Ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye, ONU ishobora gusimbuza abo bakozi birukanwe ku butaka bwa Ethiopia ariko Umuvugizi wa ONU yavuze ko nta mugambi babifiteho.

Abayobozi birukanwe muri Ethiopia harimo uwungirije ushinzwe ibikorwa by’imfashanyo muri ONU hamwe n’uhagarariye UNICEF muri Ethiopia.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW

- Advertisement -