Amatariki y’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

webmaster webmaster

Tour du Rwanda Rwanda 2021 yabaye tariki 2 igeza tariki 9 Gicurasi 2021, iyo mu mwaka wa 2022 yashyizwe hagati y’amatari ya 20 na 27 Gashyantare 2022.

Cristian Rodriguez ukomoka mu Gihugu cya Espagne ni we watwaye Tour Du Rwanda 2021 (Archives)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, nibwo ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryatangaje ko irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 rizaba hagati y’amatari ya 20 na 27 Gashyantare 2022.

Ubundi Tour du Rwanda ikorerwa ingengabihe n’urwego rukuriye amarushanwa y’amagare ku Isi ari rwo UCI na rwo rukamenyesha ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 14 kuva yaba mpuzamahanga aho yakinwe inshuro zigera ku 10 riri kuri 2,2 ndetse iyi nshuro ikaba izaba ari iya 4 iri rushanwa rikinwa ku kigero cya 2,1.

Kuva Tour du Rwanda yagera kuri 2,1 nta Munyarwanda urabasha kuyegukana, ndetse byenda gusa n’igihe iri rushanwa ryagirwaga mpuzamahanga, byasabye hafi imyaka ine kugira ngo Umunyarwanda wa mbere aryegukane.

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ni we ufite iri siganwa riheruka rya 2021 ryabaye bwa mbere hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse byagoye abakunzi b’uyu mukino ukunzwe mu Rwanda nyuma y’umupira w’amaguru gukurikirana iri rushanwa bitewe n’uko batari bemerewe kugera aho isiganwa ribera.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW