Abaturage bo mu Murenge wa Mayange,Akagari ka Gakamba,Umudugudu wa Kavumu mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021,bahawe ibiti by’imbuto ya Avoka bizabafasha kurwanya imirire mibi.
Ni ibiti byatanzwe n’umushinga One Acre Fund Tubura ku bufatanye n’Umurenge wa Mayange.
Bamwe mu baturage bahawe ibiti, babwiye itangazamakuru ko bishimira iyi gahunda yo kubegereza ibiti by’imbuto ziribwa.
Mutirende Philomene yagize ati “Ibi biti twari tubikeneye cyane, cyane mu mudugudu wacu kuko ni umudugudu mushya kandi nta biti by’avoka byari birimo ngo igiti kirera, usarure urye.Twajyaga turya ivoka tuyihashye.”
Yakomeje agira ati “ Ubu rero tugiye kubitera, ni byera tuzajya turya ivoka tuyisaruriye tudatanze amafaranga.”
Uyu mubyeyi yavuze ko bazanabyaza umusaruro ibiti bahawe ku buryo nibatangira gusarura bazasagurira isoko.
Yakomeje ati “Kubera n’ubundi nsanzwe ndi umuhinzi, ningira Imana kigafata,nzagerageza kugikurikirana nk’uko babitwigishije kandi sinzabirya gusa nzanagurisha.Bizagira igihe habeho kurya,habeho no guha abatabifite.”
Undi nawe uba muri uyu Mudugudu yavuze ko kuba bahawe ibiti by’imbuto ya avoka ari ibintu bishimira kuko mu gihe bizaba byeze, bizabafasha mu guhangana n’imirire mibi.
Yagize ati “Biramutse bitunganye bikera, byadufasha mu mirire mibi mu bana byari bihari.Ni byera tuzarya , tunasagurire n’amasoko.”
- Advertisement -
Umuyobozi Ushinzwe Imari n’abakozi mu Murenge wa Mayange,Nisingizwe Edson,yavuze ko ibiti by’imbuto byatanzwe bizafasha kurwanya ibibazo bibangamira umudendezo w’abaturage birimo n’ibyimirire mibi.
Ati “Ibi biti biraza gufasha mu buryo butandukanye.Hari ibibazo by’umudendezo w’abaturage, bizafasha mu mirire myiza.Icya kabiri umuturage ashobora no kubikora nk’ubucuruzi bigatanga umusaruro bikaba byamufasha kugira amafaranga yinjiza.”
Nisingizwe yavuze ko muri uyu Murenge ufite nibura abana barindwi bafite ikibazo cy’imirire mibi bityo ko ibiti byatanzwe bizabafasha.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko Akarere ka Bugesera nka kamwe kakunze kurangwa no kutagira imvura,ibi biti bizafasha kurwanya ubutayu no kugira ikirere kiza.
Ushinzwe itangazamakuru muri One Acre Fund Tubura, Bagambiki Evaliste, yavuze ko ku bufatanye na leta ,bafite intego yo kugeza ku bahinzi bose ibiti by’imbuto bitarenze mu 2030.
Yagize ati “ One Acre Fund Tubura ifite intego yo kugeza ibiti biribwa kuri buri muhinzi wose wo mu Rwanda bitarenze 2030 kandi umuryango we ukagira impinduka zigaragara .Iyi gahunda iri mu murongo wa guverinoma yo kuba umuturage afite nibura ibiti bitatu by’imbuto hagamijwe kurwanya imirire mibi.”
Bagambiki yavuze ko muri rusange uyu mwaka Tubura ifatanyije na leta ,bafite intego yo guha abahinzi bo mu turere 27 ibiti bya avoka bingana 67,500 .
Muri rusange mbere y’uko umuturage ahabwa igiti, arabanza akigishwa uko gikwiye guterwa n’uburyo cyabungabungwa.
One Acre Fund Tubura ni umushinga ufasha urwego rw’ubuhinzi , aho ufasha abahinzi basaga 600.000 bo mu turere 27 kubona imbuto ndetse n’inyongera musaruro byose bigamije guteza imbere imibereho yabo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW