Burundi: Abayobozi batasezeranye imbere y’amategeko bagiye kwirukanwa mu kazi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, yasabye abayobozi b’Intara bose gukora urutonde rw’abayobozi bose bubatse ingo batarasezeranye imbere y’amategeko cyangwa abaharitse abo bashakanye hagamijwe kubirukana mu kazi nta yindi nteguza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, Ndirakobuca Gervais yafashe ingingo yo kwirukana mu kazi abayobozi batasezeranye byemewe imbere y’amategeko.

Minisitiri Ndirakobuca Gervais avuga ko afite amakuru y’uko hari “imyitwarire mibi” ikorwa n’abayobozi ishobora kugira ingaruka ku baturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi avuga ko umuyobozi akwiriye kugira imyitwarire myiza akaba intangarugero ndetse no kuba yizewe n’abaturage no mu muryango we.

Amwe mu mashyirahamwe ya sosiyete sivile kuri iyi ngingo yafashwe na Minisitiri Ndirakobuca, avuga ko yari ishimishije ariko ko idakwiye kugarukira ku bategetsi bo mu nzego z’ibanze gusa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW