CAF Champions League: APR Fc yanganyije na Etoile Sportive du Sahel

webmaster webmaster

Mu mukino w’ijonkora rya nyuma rya CAF Champions League 2021-2022, kuri Stade Regional i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yanganyije igitego kimwe kuri kimwe na Etoile Sportive du Sahel.

APR Fc yanganyije igitego kimwe kuri kimwe na Etoile Sportive du Sahel

Igitego cya Etoile Sportive du Sahel cyatsinzwe na Tayeb Meziane ku munota wa gatatu, cyabonetse ubwo Fitina Ombarenga yari akuyeho umupira n’umutwe ariko ntujye aho yashakaga.

Igitego cya APR Fc cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 41, ari mu bakinnyi bazonze ikipe ya Etoile Sportive du Sahel.

Ku munota wa 55 APR FC yakoze impinduka za mbere havamo Mugisha Gilbert hinjiramo Mugunga Yves.

Ku munota wa 67, Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy’imvune.

Manishimwe Djabel yagerageje ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves ku munota wa 68 ariko unyura hejuru y’izamu.

Ishimwe Anicet yasimbuye Bacca ku munota wa 79.

Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira ari 1-1.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 23 Ukwakira 2021 muri Tunisia. APR FC ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League.

- Advertisement -
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW