CP Kabera yakuriye inzira ku murima abinubira Camera zo ku muhanda

webmaster webmaster

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP-John Bosco Kabera yavuze ko kuba abantu bakomeje kwinubira imikorere ya Camera zo mu muhanda bidakwiye ko ahubwo zigiye gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu hagamijwe kwirinda impanuka zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko ukabije.

CP John Bosco Kabera yakuriye inzira ku murima abinubira Camera zo ku muhanda.

Ibi Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, mu Kiganiro na Radio 1.

Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gukoresha   camera zishyirwa  ku mihanda itandukanye mu gihugu hagamijwe  kugaragaza no koherereza ubutumwa abatubahirije amategeko y’umuhanda bubereka amakosa bakoze n’amande baciwe.

Umuvugizi  wa Polisi yavuze ko mu rwego rwo kuzikwirakwiza hirya no hino zizarushaho kuba nyinshi kugira ngo zigenze amakosa atandukanye abera mu muhanda .

Yagize ati “ Abazivuga ntibarabona, baraje bazibone .Kuko zigomba gukwirakwira mu gihugu hose kandi zikaba zifite imikorere isobanutse ndetse igenza n’amakosa atandukanye yo mu muhanda.”

Nyuma y’aho mu mihanda yo mu bice bitandukanye by’igihugu hatangiye gushyirwamo Camera, hari bamwe batishimiye imikorere yazo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ,CP John Bosco Kabera  asa n’usubiza ikibazo cy’uko Camera zo mu muhanda zaba zibeshya rimwe na rimwe , yavuze ko zitibeshya ku kigero cya 99.9% kuko zikora uko bikwiriye.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko izi Camera zifata abantu bitewe n’umuvuduko utwaye ikinyabiziga yarengeje.

Yagize ati “Camera ziri ahantu hamwe zifite umuvuduko utandukanye 60 na 80 .Ifite 80 ifata urengeje 80, ifite 60 ifata urengeje 60.Ziriya Camera uko ziteye iyo uyishyize mu gice cy’umuhanda ikareba icyerekezo kimwe ntabwo izavuga ngo izitiranya ibintu kubera ko iraregeye(Programing).

- Advertisement -

Yakomje agira ati ” Niba wayihaye porogaramu ya 60 mu gice cyimwe cy’umuhanda ni aho ngaho ntishobora kujya hai cyangwa kujya hejuru.”

Umuvugizi wa Polisi yasabye abantu baba bakeka ko Camera zo mu mihanda zaba zaribeshye, bajya bagana Polisi kugira ngo basobanurirwe.

Muri rusange izi camera zishyirwa ahantu ku buryo utwaye ikinyabiziga  hari umuvuduko aba atagomba kurenza, zigafata amakuru yikinyabiziga nyuma akazacibwa amande.Zimwe muri izi camera usanga zishinze ahantu, izindi ziterekwa ku mihanda.

Izi Camera zimukanwa zirimo imwe ishobora guterekwa ahantu runaka n’indi umupolisi ashobora kuba afite mu ntoki izwi mu Cyongereza nka “Radar Gun”.
Mu 2017 nibwo igikorwa cyo gushyira izi Camera mu muhanda cyatangiye. Abantu bene iyi bayihimbye Sofia

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW