DRC: Abantu 100 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nibura abantu 100 birakekwa ko bapfuye cyangwa baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato butwara abantu ku ruzi rwa Congo burohamye nk’uko byemejwe na bamwe mu bayobozi bo muri D.R.Congo kuri uyu wa Gatandatu.

Bumwe mu bwato bukoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu ku Ruzi rwa Congo (Internet photo)

Imirambo 51 yaraye irobwe mu masaha akuze yo ku wa Gatanu nyuma y’uko ubwo bwato bukoze impanuka mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Abandi bantu 69 bari mu bwato ntibaraboneka birakekwa ko baburiwe irengero, ibi bikaba byatangajwe na Nestor Magbado, Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Mongala, abibwira AFP.

Yavuze ko muri iriya mpanuka abantu 39 babashije kurokoka.

Nestor Magbado avuga ko bitewe n’uko umubare w’abari mu bwato utazwi, imibare y’abashobora kuba baburiwe irengero ngo ni igereranya.

Ubwato bwarohamye bugizwe n’amato y’ibiti 9 yashyizwe hamwe akora ubwato bumwe nk’uko Magbado yabitangaje.

Yavuze ko impanuka ishobora kuba yaratewe n’uko ubwato bwari butwaye abantu benshi barengeje ubushobozi bwabwo bikiyongeraho ikirere cya nijoro kitari kimeze neza.

Iyi mpanuka ntiyahise imenyekana, gusa ku wa Gatanu ibitangazamakuru byayivuzeho, nyuma yemezwa n’ubuyobozi kuri uyu wa Gatandatu.

- Advertisement -

Magbado avuga ko ubuyobozi bw’Intara ya Mongala bwamenyesheje ubw’i Kinshasa ko iriya mpanuka yabayeho bikimara kuba, gusa ngo bategereje kumenya imibare nyayo y’abayiguyemo.

Yavuze ko gushakisha imibiri no kureba abakiri bazima bikomeje gukorwa gusa ngo icyizere cyo kubona abanda bantu bayirokotse kiragenda kiyoyoka.

Intara ya Mongala yatangaje iminsi itatu y’ikiriyo izatangira ku wa Mbere w’icyimweru gitaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW