ETOILE DE L’EST na Gicumbi FC zigarutse mu Cyiciro cya Mbere

webmaster webmaster

Ikipe ya Etoile de l’Est FC izamutse mu Cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera Amagaju FC kuri penaliti 6-5. Mu gihe Gicumbi nayo igarutse mu Cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Heros 2-1.

Etoile de l’Est isubiye mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu 1997

Yari imikino ya nyuma yo kwishyura kugira ngo hamenyekanye amakipe azakina icyiciro cya mebere agasimbura AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse.

Umukino ubanza wari wabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye amakie yose yari yanaganyije 1-1, mu gihe umukino wo kwishyura amakipe yanganyije 1-1.

Bugingo ku munota wa 55′ ku ruhande rwa Etoile de l’Est yafunguye amazamu, Kabagema Bashir ku munota wa 60 yishyura icyo gitego biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti.

ETOILE DE L’EST yatsinze Penaliti 6-5 z’Amagaju FC.

Usibye uyu mukino Heroes yakinaga na Gicumbi umukino urangiye Gicumbi itsinze 2-1, ihita izamuka mu cyiciro cya mbere yari yatsinze 1-0.

Gicumbi FC yari imaze umwaka umwe mu cyiciro cya 2 yongeye kugaruka, mu gihe Etoile yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu 1997, hari hashize imyaka 24.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ko yishimiye kuzamuka kwa gicumbi FC dore ko ari naho akomoka.

Kuri Twitter yanditse ati:

- Advertisement -

“Turashimira abakinnyi n’abayobozi ba GicumbiFC mwongeye kwisubiza Agaciro mukaba musubiye mu Kiciro cya mbere.

Turasaba abayobozi b’Uturere dufite amakipe kuyashyigikira nyabyo bityo tugateza imbere impano z’Abana bacu tukanaha abaturage ibyishimo nyabyo. 

Mukomereze aho Gicumbi FC na Etoile de l’Est Uturere (Gicumbi na Ngoma) tugomba gukora ibishoboka kugira ngo muzakine neza Icyiciro cya Mbere.”

Gicumbi FC na yo yongeye kuzamuka mu cya mbere
Abatuye Gicumbi bagaragaje kwishimira ko ikipe yabo izamutse

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW