Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Uwiringiyimana Damour utuye mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Muremure, Umudugudu wa Nyaburoro, yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge buri kumwe na DASSO ndetse n’abo bwari bwatumye, bwamusenyeye inzu yari amazemo amezi arenga ane, ubuyobozi buvuga ko yayubatse mu buryo bw’akajagari.
Uyu mubyeyi w’abana babiri, yavuze ko kuwa 29 Nzeri 2021, inzego z’ibanze ziri kumwe n’abantu bitwaje ibikoresho bitandukanye zaje gusenya inzu ye kandi zitabanje kumumenyesha agashengurwa n’uko ari we basenyeye gusa mu mudugudu nyamara yarayubatse ubuyobozi bubizi .
Yagize ati “Baje kunsenyera inzu yari ihamaze nk’amezi ageze kuri ane.Ejo nibwo baje gusenya bari mu modoka y’irondo kandi ni njye bansenyeye jyenyine mu mudugudu wose .”
Uyu mubyeyi avuga ko ubuyobozi bwasenyeye inzu y’icyumba kimwe na salon yari yiyubakiye mu bushobozi bwe buke kuko asanzwe ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe .
Uwiringiyimana yavuze ko mbere y’uko abanza kwimukira muri iyo nzu , musaza we yari yaramutije inzu, avuga ko yari amazemo imyaka itanu ariko musaza we ageze igihe cyo gushinga urugo rwe amusaba ko yayivamo gusa amugurira ubutaka , ari naho yaje kubaka aho hantu avuga ko yari maze igihe.
Yavuze ko ubuyobozi buza kumusenyera, butabanje kumumenyesha ndetse ko muri uko gusenya ibikoresho bye byo mu nzu byasenyutse.
Yagize ati “ Ntibigeze bambwira ngo ni nsohore ibintu, kubera ko ntwite nta mbaraga nari mfite.Nagiye kubona mbona ibinonko biri kungwaho ndyamye.Noneho ngerageza kubabaza impamvu bansenyera, bakamenera ibintu birimo n’ibikoresho. Ibiryo nari natekeye abana barabimena.Barambwira ngo nimba mfite ikibazo, ni ngende Umurenge ubinyishyure.”
Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe abasenyaga bamubwiye ko bahawe akazi ko gusenya bityo ko ibyo ari kuvuga ntacyo bivuze.
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “ Ubwo nibwo bamfashe, baransunika ngwa hasi ngwisha ikibuno , umugongo wange uhita uturika.Mpita mererwa nabi cyane nk’umuntu utwite .Ubwo nibwo imbangukiragutabara yamvanye mu rugo , injyana ku Bitaro bya Kibagabaga gusa muganga ari kugerageza kunyitaho.”
Uyu mubyeyi yavuze ko kugeza ubu afite ikibazo cy’uburyo umuryango we uri bubeho cyane ko umugabo witwa Nshimiyimana Samuel wari usanzwe ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano.
Yagize ati “ Inzara igiye kunyicira kwa muganga, nta mafaranga mfite kandi n’umugabo wari gusigara ashaka uburyo yangemurira bamufunze, abana ubu bari mu baturanyi.”
Uyumubyeyi yavuze ko mu gihe yari ari kubaka ubwiherero ndetse n’ubwogero bw’iyo nzu, abayobozi bo ku rwego rw’umudugudu bamusabye amafaranga ariko ababwira ko nta mafaranga afite, agakeka ko ari byo byabaye intandaro yo gusenyerwa kuko muri ako gace nabwo hari abandi bari bahubatse nyamara nta byangombwa bafite.
Abaturanyi ba Uwiringiyimana Damour, bavuze ko batunguwe no kubona ubuyobozi buza kuyisenya kandi yari ayimazemo igihe nubwo bwose yari yarayubatse mu buryo butemewe.
Bavuze ko kandi ko muri ako gace hari abandi bubatse mu buryo butemewe n’amategeko gusa ko batigeze basenyerwa, ibintu babona ko habayemo akarengane.
Niyomfura Clemence yagize ati “Nta muntu n’umwe bigeze basenyera uretse we muri uyu mudugudu.Ntabwo bamumenyesheje kuko baza kuyisenya umugabo ntiyarahari.”
Uyu mubyeyi yavuze ko muri iyi nzu basenye, yari ayimazemo igihe gusa avuga ko inzu yabagamo kuri ubu yayeguriye musaza we abona kwinjira muri iyo nzu yasenyewe.
Undi nawe witwa Mukamwambutsa Fortune, yagize ati “Twagiye kubona, tubona imodoka iraje, ije gusenya,ubwo uwo mubyeyi yari arimo kuko amaze iminsi afite intege nke kuko atwite.Bahageze batangira gukuraho amabuye. Ubwo batangira guhirika, bya bintu bye byose bikiri mu nzu. “
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko ibyo uyu mubyeyi avuga ari ibinyoma ko ahubwo yari asanzwe afite inzu kandi ko batakwihanganira umuntu wubaka mu buryo bw’akajagari.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo iyo umuturage asabwe gukura akajagari nta gakureho, Urwego rw’Umurenge ni rwo rujya kugakuraho, umuturage akishyura ibifite agaciro gahwanye n’ibyakagakuyeho. Uriya muturage inzu yayigiyemo mu gitondo.Twamusabye gukuraho akajagari ariko ntiyagakuraho.Rero iyo bigenze kuriya Urwego rw’Umurenge ni rwo rujya kugakuraho kuko biri mu ibwiriza.Nta wa muhutaje, nta n’umuntu wamukomerekeje.”
Yakomeje ati “ Afite ahandi hantu aba ,yari atuye muri uriya mudugudu asanzwe afite ahantu aba.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe haba hari uwamuhutaje yagana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha agatanga ikirego.
Uyu muturage arasaba ko yarenganurwa agafashwa guhabwa ahandi hantu aba.
Ikibazo cy’abubaka inzu nta bya ngombwa nyuma ubuyobozi bwa bimenya bukaza kuzisenya si ubwa mbere kigaragaye gusa abaturage bakunze kugaragaza ko inzu ijya kuzura ubuyobozi bw’umudugudu buba bubizi ndetse ko hari ubwo hakunze kuvugwamo amanyanyanga mu kemerera umuturage kubaka.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW