Gatsata: Umugabo yemera ko yicishije isuka umugore we “bapfuye amafaranga”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Habiyambere Venancia wari utuye mu Mudugudu w’Agatare, mu Murenge wa Gatsata, birakekwa ko yishwe n’umugabo we Ntamavukiro Joseph  amwicishije isuka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira, 2021 amakuru avuga ko bamaze igihe kinini babana mu ntonganya.

Ukekwaho gukora icyo cyaha arabyemera, avuga ko yari asanzwe afite undi mugore nubwo babanaga na nyakwigendera mu buryo butemewe n’amategeko.

Yavuze ko intandaro yo gukora ibi, ari amafaranga yari yarahaye umugore we, ayamubajije amubwira ko yayahaye umukobwa we.

Ati “Twapfuye amafaranga ibihumbi icumi (10.000frw) ariko hari andi yari abitse ariko simenye irengero ryayo. Ayo yakoreraga yose sinamenyaga aho ayerekeza.”

Yakomeje agira ati “Muri ya mafaranga yari abitse, umukobwa we yaje kujya mu cyaro arayatwara, noneho ndamubaza nti ya mafaranga arahari, yanga kubimbwira. Ubwo aza kumbwira ngo yayamuhaye arayajyana. Si ayo mafaranga n’ubundi, bimaze igihe dupfa ibishingiye ku mitungo.”

Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Ndanga Patrice yemeje aya makuru avuga ko bayamenye mu rukerera, abaturage batabaye basanga umugabo yamaze gukinga urugi.

Yagize ati “Mu gihe cya saa munani z’ijoro nibwo twamenye amakuru y’uko umugabo yatashye mu rugo agafata urufunguzo agakinga, akadukira umugore we akamukubita ifuni mu mutwe ashaka kumukuramo umwuka. Abaturage bumvise induru, bagiye gutabara, basanga urugi yarukinze, aho rukingukiye basanga yamukuyemo umwuka.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bugiye kwita ku bana bane uyu mubyeyi asize, aho bazajya kurererwa kwa musaza wa nyakwigendera utuye muri uyu Murenge mu gihe bataraganira n’umuryango we utuye mu Karere ka Bugesera.

Hari amakuru avuga ko umugabo akimara gukora biriya yahise yishyira mu mugozi ashaka kwiyahura ariko abaturage baratabara.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ni mu gihe uyu mugabo we yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye nayo izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BTN TV

TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW