INGABIRE Victoire yitabye RIB ariko yahavuye atabajijwe

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Kabiri nk’uko yari yabisabwe, Mme Ingabire Victoire yitabye Urwego rw’Ubugenzacyaha, gusa ntiyabajijwe kuko yasabye ko azabazwa ari kumwe n’Umunyamategeko.

Ingabire Victoire Umuhoza iwe ubwo yaduhaga ikiganiro ( Archives)

Saa tatu n’igice (9h30 a.m) nibwo yari yasabwe kuba ageze kuri RIB, iyo saha yageze na we ahari.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko Mme Ingabire Victoire yubahirije igihe ariko asaba kuzabazwa ku wa Kane tariki 21 Ukwakira, 2021 ari kumwe n’Umunyamategeko.

Ati “Yahageze ku masaha, asaba ko yabazwa afite Umwunganizi we mu mategeko, yabyemerewe kuko ni uburenganzira bwe. Azitaba ku wa Kane.”

Mbere yo kujya kuri RIB, ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira, 2021, Mme Ingabire Victoire yatanze ikiganiro kuri imwe muri channel za YouTube, avuga ko yamenyeshejwe kwitaba kuri telefoni, avuga ko amaze kugirana imikoranire myiza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Barampamagara nkajyayo, kandi sinduhanya. Mpamagarwa n’abantu tuziranye, navuga ko maze kugirana imikoranire myiza na RIB.”

Gusa, Ingabire Victoire avuga ko ibyo asaba Leta abona ko bidakwiye kuba impamvu yo gutumizwa n’Ubugenzacyaha, kuko aba avuga ibyakorwa kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubaho neza.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwo ruvuga ko ruri mu iperereza ku byaha bifitanye isano n’ifungwa rya bamwe mu bakorera ibiganiro kuri YouTube barimo Umuyobozi wa Umubavu TV bafunzwe mu Cyumweru gishize.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/impamvu-ingabire-victoire-azitaba-rib-yamenyekanye.html

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW