Kenya: Umusore wicaga abana abanje kubanywa amaraso, yishwe n’abaturage

webmaster webmaster

Hari hashize iminsi ibiri Masten Wanjala wemeye ko yica abana abashije gutoroka gereza, nyuma y’uko abaturage bamubonye bakamumenya bahise bamwica.

Wanjala ntiyigeze agaragaza kwicuza ibyo yakoze avuga ko kwica abana yabikuragamo ibyishimo (Archives)

Masten Wanjala bamusanze mu nzu aho yari yihishe ahitwa Bungoma baramukubita kugeza apfuye.

Hari hashize iminsi ubuyobozi butangiye guhigisha uruhindu uyu musore wemeye ko yishe abana barenga 10 b’abahungu mu myaka itanu ishize.

Yavuze ko yabafataga akabajyana ahantu ubundi akabanywa amaraso.

Uyu musore amaze gutoroka gereza yasubiye iwabo, ahageze baramwamagana, nibwo abaturanyi babimenye barahamusanga baramwica nk’uko uwabibonye yabibwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya.

Masten Wanjala ngo yagerageje guhunga abo baturage ajya ku muturanyi w’iwabo ariko barahamusanga nk’uko Polisi ibyemeza.

Musyoki Mutungi yavuze ko atazi uburyo uriya musore yatorotse gereza n’uko yabashije kuva i Nairobi akajya mu cyaro iwabo.

Ati “Ntabwo tuzi neza uko yabashije kuva i Nairobi akajya iwabo mu cyaro. Abaturage nib o bamuvumbuye bahita bamwica batanabimenyesheje Polisi.”

Wanjala yiyitaga umutoza w’umupira w’amaguru kugira ngo abashe gushuka abana yicaga, nyuma yabafataga nk’ingwate agasaba amafaranga.

- Advertisement -

Nyuma yo gufatwa na Polisi muri Nyakanga 2021 yajyanye Abapolisi aho yiciraga abana bahasanga imibiri yabo yangiritse.

Abapolisi batatu bacunga ahantu Wanjala yari afungiye batawe muri yombi bashinjwa gufasha imfungwa gutoroka n’uburangare.

Ku rundi ruhande abaturage basabye Umuyobozi Mukuru wa Polisi kwegura kubera itoroka rya Masten Wanjala.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umusore-yemeye-ko-yishe-abana-10-ngo-yabanzaga-kubanyunyuza-amaraso.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW