Kigali: Hari abanyeshuri ba Kaminuza bajya bakora ikiyedi ngo babeho kuko badahabwa bourse

webmaster webmaster

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga amasomo y’ikoranabuhanga n’ubumenyi muri Kaminuza ya Nyarugenge mu  yahoze ari KIST bavuze ko bamaze amezi 7 batabona amafaranga abafasha mu mibereho azwi nka bourse bityo ko bajya kwiga babanje kujya gukora ubuyede [abafasha abafundi kubaka].

Imwe mu nzu za UR-KIST (Photo Internet)

Aba banyeshuri bavuze ko mu mwaka w’amashuri 2019-2020 ari bwo bahawe umwanya muri Kaminuza ndetse baza kwemererwa inguzanyo.

Icyo gihe bamenyeshejwe ko bahawe umwanya muri Kaminuza bitinze bituma basaba ko babikirwa uwo mwanya ndetse na byo barabyemerwa, ariko babanza gusabwa kwandikira ibaruwa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) yagombaga kubaha inguzanyo.

Abanyeshuri bagaragaje iki kibazo bagera kuri 15, babwiye Radio 1 ko mu gihe bari baje gutangira ishuri bahawe ibyangombwa bibemerera gutangira kwiga Kaminuza ariko bimwa amafaranga abafasha kubaho, ibintu bavuga ko byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba basigaye bajya ku masomo babanje kujya gukora ubuyede, ndetse ko hari bamwe batangiye kwirukanwa mu nzu bacumbitsemo.

Umwe yagize ati “Ubuzima bumeze nabi, ubu nje kwiga mvuye mu kiyede kugira ngo mbone icyo kurya. Ntabwo byoroshye.”

Undi yagize ati “Ndabanza nkakora ikiyede iyo twiga nyuma ya saa sita bakampemba igice kugira ngo mbone icyo kurya. Turi kubaho nabi kuko naho nabaga bahanyirukanye ngiye gushaka ahandi nshumbika.”

Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri Kaminuza ishami rya Nyarugenge, Murangwa Paulin yavuze ko iki kibazo bakizi ariko ko nka Kaminuza ibyo bagombaga gukora byakozwe.

Yagize ati “Hari ababitubwiyeho ariko ubundi twe nka Kaminuza icyo tubakorera ni ukubaha umwanya. Ubusanzwe mu gusaba buruse umunyeshuri arisabira ku giti cye. Twebwe icyo twagombaga gukora twaragikoze, twagaragaje ko abana bagarutse, ibindi bifite ababikurikirana.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru  na  Kaminuza, Dr Mukankomeje Rose yavuze ko iki kibazo bakimenye ndetse bagiye kugishakira igisubizo.

- Advertisement -

Yagize ati “Icyo nasabye ni uko twicara na BRD, UR tugacukumbura ikibazo cy’aba bana tukamenya ngo kubera iki. Icyakora uko bigaragara ni uko batabahaye amafaranga. Ngomba kujya kubaza BRD ko umunyeshuri yanditse akaba yarasinye amasezerano kuki mutamuha amafaranga ? Ubundi tukagikemura.”

Ubusanzwe umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda wahawe inguzanyo na Leta ahabwa amafaranga buri kwezi amufasha kubaho angana na Frw 40, 000. Ayo mafaranga amufasha kubafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye mu mibereho ye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW