Kirehe: Abantu babiri bo mu muryango umwe barohamye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gisanze mu Murenge wa Mahama muri Kirehe biriwe bashakisha imibiri y’abagabo babiri bavukana barohamye mu mazi ari mu rufunzo rwegereye uruzi rw’Akagera, byageze mu gicuku ubwo twandikaga iyi nkuru abo bantu barohamye bataraboneka.

Uruzi rw’Akagera rukunze kuberamo impanuka z’abantu barohamamo

Nyamwasa Noel utuye mu Mudugudu wa Gisanze, Akagari ka Mwoga mu Murenge wa Mahama ahabereye iriya mpanuka, yabwiye Umuseke ko abarohamye ari uwitwa Hakizimana w’imyaka 23 na murumuna we Elia w’imyaka 19, bombi ni abana ba Rukundo Theogene.

Barohamye mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri, 2021 mu mazi y’ikidendezi yaretse mu rufunzo iruhande rw’uruzi rw’Akagera, birakekwa ko “bapfiriyemo”.

Inzego zitandukanye zikibimenya zahageze, hifashishwa ubwato mu kugerageza gushakisha imibiri yabo ariko ntibaraboneka.

Ikidendezi cy’amazi cyazanywe n’imvura nyinshi yaguye, amazi y’uruzi amwe asagukira mu rufunzo, ndetse ajyanamo n’amafi ku buryo abantu batuye hariya bajya muri ayo mazi kuroba.

Hakizimana warohamye yari afite imyaka 23, afite umugore n’umwana, naho murumuna we Elia  w’imyaka 19 ni ingaragu.

Nyamwasa wahaye amakuru Umuseke ati “Bari mu bwato baroba, isambu y’iwabo yegereye icyo kidendezi. Bari basanzwe bajyayo kuroba, ubwato bwibirinduye bagwamo. Ubwato bwo bwabonetse ariko bo ntibaraboneka.”

Muri ariya mazi habamo imvubu n’ingona, ariko uwaduhaye amakuru wabaye umurobyi igihe kirekire, avuga ko umuntu wishwe na ziriya nyamaswa imibiri iboneka zayiciyemo ibice, ariko kuri ubu ngo ntayabonetse bivuze ko badakeka ko bishwe n’izo nyamaswa zo mu mazi.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Karahamuheto Claudius  yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bwamenye ariya makuru.

Ati “Ni byo koko twabimenye na hariya hantu twahageze, tugiye kureba umuryango wabo tuwuhumurize.”

Karahamuheto Claudius yavuze ko ubutumwa baha abaturage ari ubwo kwirinda kujya mu mazi kuko amazi yica. Ati “Tubasaba kutajyamo igihe batazi koga.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW