Lt Col Bernard Niyomugabo yagizwe Colonel ahabwa inshingano nshya

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye Lieutenant Colonel Bernard Niyomugabo agirwa Colonel ahita anagirwa uhagarariye inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Qatar.

Colonel Bernard Niyomugabo

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda nibwo bwatangaje aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021.

Iri tangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye Lt Bernard Niyombugabo akagirwa Colonel agahita anamugira uhagarariye inyungu z’Igisirikare muri Qatar.”

Tariki 09  Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yari yazamuye mu mapeti abandi basirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abaha irya Colonel.

Tariki 04 Nzeri 2021, Perezida Kagame Paul yazamuye mu mapeti Lt Col Innocent Munyengango ahabwa ipeti rya Colonel na Lt Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW