Minisitiri w’Ubutabera yashimiye Polisi ku bunyamwuga ikorana mu gucunga umutekano w’Igihugu

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa imaze kugeraho harimo n’umtekano igihugu gifite.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja yasuye icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Ukwakira 2021, ubwo Minisitiri mushya w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yasuraga icyicaro gikuru cya Polisi y’u Igihugu ku Kacyiru, akanagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, nyuma yo kugezwaho akazi kakozwe na Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa mu mwaka w’ 2000, yashimiye uru rwego ku kazi kuzuye ubunyamwuga bakora harimo no gucungira igihugu umutekano.

Ati “Nanyuzwe n’ibyo mwangaragarije bijyanye n’imbaraga Polisi y’u Rwanda yakoresheje kugira ngo mugere kuri ibi byose mwanyeretse kandi haracyari n’ibindi murimo gutegura kuzageraho mu minsi ir’imbere. Usibye na raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaragaza ireme n’ubunyamwuga bwa Polisi yacu, umutekano uri mu gihugu cyacu nawo urivugira. Uyu mutekano w’indashyikirwa tunezerwamo ntabwo wagezweho ku bw’impanuka, ni umusaruro wo gukora cyane, ubuyobozi bwiza n’umurava w’abapolisi.”

Minisitiri w’ubutabera Dr. Ugirashebuja yibukije abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ko uko igihugu gitera imbere ari nako hagenda hagaragara imbogamizi zirimo ibyaha bisaba izindi mbaraga, bityo kongerera ubushobozi n’ibikoresho bikaba ari ingenzi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ubwo yahaga ikaze Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, yabanje kumugezaho amateka ya Polisi y’Igihugu, harimo kuba yarashinzwe mu mwaka w’ 2000 igatangirana abapolisi ibihumbi bitatu, gusa kuri ubu bakaba bamaze gukabakaba mu bihumbi 17.

Yibukije kandi ko Polisi ishingwa hahujwe ibigo byari Gendarmerie Nationale, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, Police Communael yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera. Agaruka n’uburyo Polisi y’u Rwanda yashyirwagaho yakomeje kugenda yiyubaka.

IGP Dan Munyuza, yavuze ko Polisi y’u Rwanda mu mikorere yayo yita ku gukorana n’abaturage mu rwego rwo kwicungira umutekano, ibintu byagize uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.

- Advertisement -

Yagize ati “Mu kazi ka buri munsi ka Polisi y’u Rwanda dushyira ingufu mu gukorana n’izindi nzego harimo iz’ubutabera,iz’umutekano, inzego z’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange. Byose binyura muri gahunda y’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), iyi gahunda igira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano.”

Muri ibi  biganiro  Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagiranye n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, byarimo n’abandi bayobozi muri Polisi harimo umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.  Hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobora amashuri n’andi mashami ya Polisi y’u Rwanda.

Nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yasuye bimwe mu bigo bya Polisi bikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Minisitiri Ugirashebuja yaganiriye n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yashimye akazi keza kakozwe na Polisi y’u Rwanda
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW