Ikipe y’Akarere ka Ngoma Etoile de l’Est iherutse gutsindira kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yakiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana watanze impanuro kuri iyi kipe n’uko yakora imishinga yo kuyibeshaho.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021 cyabereye muri Hoteli y’Akarere ka Ngoma, herekanwe abakinnyi bazafasha iyi kipe ndetse hatangazwa na gahunda ifite mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste yavuze ko aho ikipe yavuye ari habi batifuza gusubirayo akaba ariyo mpamvu bakoze Bugdet ingana na miliyoni 160 y’u Rwanda, bifuza ko bafashwa gushaka aho ayo mafaranga azava kugira ngo ikipe izagume mu cyiciro cya mbere.
Perezida Muhizi yakomeje avuga ko bifuza ikipe ihesha ishema Akarere ka Ngoma , avuga ko kugera mu cyiciro cya mbere babigezeho bibatwaye imyaka myinshi.
Ati “Abazi iyi kipe barishimye, turabikesha Akarere ka Ngoma.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise yagaragarije Guverineri CG Gasana ko batewe ishema n’intsinzi y’ikipe y’Akarere, avuga ko Akarere ka Ngoma kazakomeza kuyishyigikira.
Yongeyeho ati “Turashimira Nyukabahwa Paul Kagame watwubakiye Stade nziza.”
Yashimangiye ko bashaka kuramba mu cyiciro cya mbere ko bashaka kwifashisha siporo cyane umupira w’amaguru kugira ngo bagere ku cyerekezo twifuza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana yavuze ko ubuyobozi bw’Intara bunejejwe no kuba Etoile de l’Est igarutse mu cyiciro cya mbere atanga inama zirimo imishinga yakorwa ikinjiriza ikipe kugirango ibone ubushobozi bwo gukomeza kwitwara neza mu cyiciro cya mbere igiye gukina.
- Advertisement -
Guverineri CG Gasana yasabye abikorera bo mu Karere ka Ngoma kubaka ibikorwa remezo no kubyaza umusaruro ikipe ya Etoile de l’Est yazamutse mu cyiciro cya mbere.
Guverineri CG Gasana yavuze ko yavuganye na Rt Col Twahirwa Dodo wabaye mu ikipe ya Etoile de l’Est akaba yaramwemereye ko baramutse bamwemereye yaba Perezida w’icyubahiro w’iyi kipe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW