Ntabwo twajuririye Paul Rusesabagina, twajuririye urubanza rwose – Nkusi Faustin uvugira Ubushinjacyaha

webmaster webmaster

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze gutanga ikirego cy’ubujurire mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 20 bahoze mu buyobozi cyangwa ari abarwanyi ba FLN, amahanga yagiye agaragaza ko “Rusesabagina atahawe ubutabera bwuzuye”.

Paul Rusesabagina yabwiye Urukiko ko anyuzwe nyuma yo kuvuga imbogamizi ahura na zo muri Gereza (ARCHIVES)

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yahaye Umuseke yavuze ko ikirego cyamaze gutangwa gusa yirinda kuvuga byinshi mu bijyanye n’impamvu ndetse n’Urukiko bajuririye.

Ati “Twarajuriye. Twagaragaje ko twajuriye, kandi ntabwo twajuririye Rusesabagina nk’uko ubuvuga, twe twajuririye icyemezo cy’Urukiko. Twajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko muri rusange cyose, kireba bose ntabwo kireba Rusesabagina wenyine.”

Kuri Tweet yanditswe tariki 20 Ukwakira Ubushinjacyaha bwanditse ko bwajuririye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyitaga Maj. Sankara.

Banditse nko “Ubushinjacyaha Bukuru bwatanze ikirego cy’ubujurire ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo ku itariki 20 Nzeri, mu rubanza rwa NSABIMANA Callixte alias Sankara n’abareganwa na we.”

Amakuru avuga ko Ubushinjacya butishimiye imikirize y’urubanza cyane ku bihano Urukiko rwahaye abagwa.

Icyemezo cyafashwe n’Urukiko, Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 muri Gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’inyeshyamba za MRCD-FLN Urukiko rwemeje ko yabereye Umuyobozi n’umuterankunga.

Abandi barimo Nsabimana Callixte alias Major Sankara bakatiwe ibihano biva ku myaka 20, uwahawe gito ni igifungo cy’imyaka 3.

Amahanga cyane Ububiligi na America byakomeje kugaragaza ko Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu cyangwa uburenganzira bw’umwenegihugu wabyo, atahawe ubutabera, ndetse bigasaba ko arekurwa agasanga umuryango we.

- Advertisement -

Iki cyifuzo u Rwanda rwakomeje kucyamagana rugaragaza ko ari ukwivanga mu kazi k’inkiko no gusuzugura inzego z’Ubutabera bw’u Rwanda, ndetse no kudaha agaciro abaturage b’inzirakarengane baguye mu bitero by’inyeshyamba bariya bayoboraga cyangwa barimo.

Hari hashize ukwezi icyemezo cy’Urukiko gisomwe, Umuseke wabajije Nkusi niba batarajuriye igihe cyararenze, avuga ko bizasuzumwa n’Urukiko.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urubanza-ntirwabereye-mu-muhezo-nta-gushidikanya-ku-bimenyetso-kagame-asubiza-abasaba-kurekura-rusesabagina.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW