Rusizi: Ntibishimiye umusaruro w’isambaza barobye ku munsi wa mbere

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu n’abacuruzi b’isambaza bavuga ko nubwo baraye bemerewe gusubira kuroba umusaruro bari biteze atari wo babonye, ijoro rya mbere mu Turere dutanu dukora uburobyi mu Kivu habonetse ungana na Toni 48,6 ab’i Rusizi bavuga ko bahombye kubera ko itangazo rya RAB ryasohotse bwije.

RAB ivuga ko umusaruro muke w’isambaza wabonetse i Rusizi watewe n’imvura n’umuyaga ariko mu tundu Turere wabonetse.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko uretse abarobyi bo mu Karere Rusizi batabonye umusaruro kimwe no mu tundi Turere RAB yabasabye kwihanganira izo mpinduka.

Abizerimana Jeaninne ni umucruzi w’isambaza yagize ati “Naje kurangura isambaza nageze hano saa kumi n’ebyiri ariko nazibuze ntahiye aho, ejo amakipe yose ntabwo yagiriye mu Kivu icyarimwe mbere iyo bafunguraga ibase y’ibiro 25 yaguraga Frw 20, 000 ubu bayiguze arenga Frw 40, 000.”

Nyiranzeyimana Sarah na we ni umucuruzi w’isambaza ati ”Isambaza zabuze ntazo twabonye nubwo bavuga ko batarobye bose ntabwo byari gutuma tubura isambaza n’izo babonye bazijyanye muri Congo twebwe bakatuzanira nkeya zikatugeraho na zo zihenze.”

Mbarushimana Daniel akora umwuga w’uburobyi yagize ati ”Mbere twari tumaze iminsi dufite amakuru ko tugomba kujya kuroba tukabwira abakozi bakaza tugatunganya ibikoresho tugasubirayo tutarobye umunsi w’ejo abakozi bamaze gutaha n’ibikoresho twongeye kubibika, itangazo rirasohoka twamenye amakuru yo kujya kuroba igihe cyarenze ni cyo mbona cyatumye tubura umusaruro.”

Nubwo ababacuruzi n’abarobyi bavuga ko babuze umusaruro w’isambaza bitewe n’uko itangazo ribemerera gusubukura ibikorwa by’uburobyi ryabagezeho bitinze, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko uretse abakorera mu Karere ka Rusizi babonye umusaruro muke ahandi wabonetse.

RAB yabasabye kwihanganira izo mpinduka. Mukasekuru Mathilde umukozi ushinzwe ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagize ati “Ni bihangane bategereze, uyu munsi bajyemo kare ryari ijoro rya mbere ntabwo byari kimwe n’uko tutari gosohora itangazo, ahandi mu tundi Turere bawubonye mwinshi.”

Yavuze ko ikibazo cyabaye abacuruzi benshi b’i Rusizi bari biteguye kubona umusaruro mwinshi bakawambukana i Bukavu muri RD.Congo kuko bahafite isoko rinini ry’isambaza.

- Advertisement -

Mu Turere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba dukora uburobyi mu kiyaga cya Kivu, haraye habonetse umusaruro w’isambaza ungana na toni 48,6 mu gihe mbere batarafunga habonekaga toni 3,9 ku ijoro rimwe.

Hari abacuruzi b’isambaza mu Karere ka Rusizi bavuga ko babuze izo kurangura bagatahira aho.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi