Rusizi: Umusore arakekwaho kwica se akoresheje inyundo

webmaster webmaster

Kwizera Eric  uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Rusizi arakekwaho kwica se witwa Ndagijimana Celestin  akoresheje inyundo.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, bibera mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Mushaka, Umudugudu wa Gakombe mu Karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko uyu musore  yari asanzwe ari we mwana wabanaga na se ndetse na mukase kuko nyina yarapfuye, Se aza gushaka umugore wa kabiri.

Uyu musore yari yaravuye mu ishuri ajya gukora akazi ko guterura imizigo akaba yavugwagaho imyitwarire itari myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo ari naho aya mahano yabereye, Nyirangendahimana Mathilde, yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bayamenye  ku munsi w’ejo gusa ko kugeza ubu bataramenya intandaro yabyo.

Uyu muyobozi yavuze ko  mu mezi atandatu ashize uyu musore yigeze gushyamirana na nyakwigendera  gusa ko ubu bari babanye neza, hakekwa ko bapfuye amakimbirane yo mu ngo.

Nyirangendahimana yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, babaganiriza ndetse bakabagira inshuti hirindwa ko bakurana imyitwarire mibi.

Yagize ati “Abantu bagerageza kubana neza mu mibereho yabo, abana tukabagira mu nshingano kuva ari bato ari ukubigisha, tukabigisha, ari ukubaganiriza, tukabaganiriza.”

Yakomje agira ati “Nubwo abantu baba barababyaye ariko bagakwiye kugaruka bakaba n’inshuti z’abana ku buryo batajya mu cyiciro cy’ibihazi ngo bakore ibyaha ndengakamere.”

- Advertisement -

Uyu musore yahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga, nyakwigendera we yahise ashyingurwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW