Rutsiro: Umwarimu arakekwaho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwarimu wo ku ishuri ribanza rya Remera, riherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza afunzwe akekwaho gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe w’imyaka 31.

                                                                                     Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Amakuru avuga ko uyu murezi iki cyaha akekwaho yagikoze mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, mu Mudugudu wa Bikono mu Kagari ka Bushaka.

Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza,Mbanzabugabo Jean Claude, avuga ko uyu murezi afunzwe akekwaho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze ari mo asambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe arimo ataka, bamenyesha inzego z’Umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge, natwe tumushyikiriza inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi yavuze ko ukekwa gukora iki cyaha yahise agezwa kuri sitasiyo ya Polisi ishami rya Ruhango. Mu gihe ukekwa gusambanywa yahise ajywanwa kuri One stop Center iri ku Bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo abashe kwitabwaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW