Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ubwongereza bwahaye u Rwanda inkunga y’inkingo za Covid-19 zisaga ibihumbi 153 binyuze mu bufatanye bwo gusaranganya inkingo mu bihugu buzwi nka Covax.
Izi nkingo zagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 1 Ukwakira 2021.
Izi nkingo ibihumbi 153 za AstraZeneca zakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’Umuyobozi wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana.
Zije gufasha Leta y’u Rwanda muri gahunda ifite yo kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 hamaze gukingirwa 30% by’abagomba kuba bakingiwe, ibi bikajyana n’uko umwaka 2022 ugomba gusiga u Rwanda rumaze gukingira 60% by’abaturage bose.
U Rwanda ruherutse gushimirwa n’Umuryango w’Abibumbye witwa ku Buzima (WHO/OMS) ku kuba hamaze kugerwa ku ntego y’uko ibihugu byagombaga kurangiza ukwezi kwa Nzeri byaramaze gukingira 10%.
U Rwanda ruhagaze neza muri Afurika mu gutanga inkingo kuko ahandi bakiri kuri 3 na 5% mu gukingira abaturage.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari mu nama yiga ku miyoborere ituma ibihugu biba mu mutuzo no mu bwubahane “World Policy Conference” yakomoje ku bihugu byashyizeho guheza kubakingiriwe muri Afurika, avuga ko kutemerera abantu bakingiwe kwinjira mu gihugu runaka byateza ikibazo no gushidikanya ku nkingo.
Nta gihe gishize Ubwongereza butangaje ko abantu bakingiriwe muri Afurika, Amarika y’Epfo, Ubuhinde, Thailand, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Turikiya, Jordan n’Uburusiya bazajya bafatwa nk’abatarakingiwe, ni umwanzuro wagaragajwe tariki 18 Nzeri, 2021.
- Advertisement -
Abantu baturuka muri ibi bihugu mu gihe cyose binjiye mu Bwongereza bazajya bajya mu kato mu minsi icumi kandi bipimishe Covid-19.
Gusa Amabasade y’Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko igiye kwiga ku buryo Abanyarwanda bavanwa muri aba bafatwa nk’abatarigeze bakingirwa Covid-19 kubera ko zimwe mu nkingo zikoreshwa ari Ubwongereza bwazitanze.
Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki ya 1 Ukwakira, igaragaza ko mu Rwanda, abantu basaga 2, 127, 543 bamaze guhabwa byibura doze ya mbere y’urukingo, naho abagera kuri 1, 677, 682 bamze gukingirwa mu buryo bwuzuye.
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW