Ubushinjacyaha bwasohoye urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, bwamuritse ‘Sexy Offender Registry’, Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no gusambanya abana.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatangajwe urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa Repubulika, Mme Angélique Habyarimana yavuze ko iki gitabo ku ikubitiro kigaragaza imyirondoro yuzuye y’abantu 322 bahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, imibare igaragaza ko bigenda byiyongera buri mwaka. Uko kwiyongera kw’imibare guterwa ahanini n’uko nibura abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha.

Hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.

Abakekwaho gukora ibi byaha barakurikiranwa kandi abo bihamye bagahabwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.

Hashyizweho Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°001/03 ryo ku wa 11/01/2012 rigena uburyo inzego za Leta zikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikanagena uburyo bwo kurengera uwahohotewe.

Muri iri teka, mu ngingo yaryo ya 4 agace ka 11°, iteganya ko abahamwe ku rwego rwa nyuma n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina bagomba gutangazwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko abatangajwe ari abo inkiko zahamije ku buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana ndetse no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru.

- Advertisement -

Uru rutonde rwatangajwe ruzajya ruvugururwa uko imibare y’abahamijwe ibyo byaha ku buryo budasubirwaho igenda ihinduka.

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wahujwe no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina abana bakorerwa, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Mme Angélique Habyarimana yavuze ko hakoze ikusanyamakuru ry’abantu bagiye bakurikiranwa n’ubushinjacyaha bakaburanira imbere y’Inkiko hanyuma bagahamwa n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Abo bantu basambanya abantu bakuru ku gahato n’abasambanya abana, ubushinjacyaha bwarabakusanyije mu cyo twise Sex Offender Registry hagamijwe kubatangaza no kubamenyekanisha.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko mu Rwanda hatangiye umushinga wo kuvugurura itegeko ngo icyaha cyo gusambanya abana gishyirwe mu byaha bidasaza, kuburyo uzagikora azakurikiranwa igihe cyose.Avuga ko bizera nta gushidikanya ko uzemezwa n’inzego bireba.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko mu nzego zitandukanye, hashyizweho uburyo bwo gukorera hamwe, Akarere ndetse n’Abafatanyabikorwa babo bategura ubukangurambaga bwegereye abaturage, bwibanda ku gukumira, gufasha abana basambanyijwe, bagaterwa inda bakiri bato.

Mu ijambo risoza uyu muhango rya Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yibukije ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ishyiraho ingamba zitandukanye zibafasha guhabwa uburenganzira mu nzego z’uburezi, ubuzima, ubutabera n’izindi.

Yagize ati “Mu rugamba rwo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana, dukeneye kubonamo inzego zose: ababyeyi, abarezi, inzego z’umutekano, inzego z’ubutabera, inzego z’abikorera, abayobozi n’abakozi mu nzego bwite za Leta, n’abandi, dutahiriza umugozi umwe dukumira icyaha.”

Yakanguriye abana b’abakobwa kurangwa n’indangagaciro zikwiye umwari w’u Rwanda. Yasabye abayeyi kongera imbaraga mu kurinda abana b’abakobwa ihohoterwa babarinda kujya ahantu hose bashobora guhura n’ingorane zo gukorerwa ihohoterwa no kwita ku nshingano zabo.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Ubushinjacyaha, ivuga ko umubare w’abatanga ibirego ugenda uzamuka. Wavuye ku birego 3,793 mu 2019-20 ugera ku birego 5,292 mu 2020-21. Ariko umubare w’ababuranishwa bagahamwa n’icyaha uracyari muto (1281 mu 2020 na 1426 mu 2021).

Urutonde rwababamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu ruboneka ku rubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’uRwanda cyangwa unyuze hano https://www.sor.nppa.gov.rw/offendersList

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa Repubulika Madamu Angélique Habyarimana yavuze ko iki gitabo ku ikubitiro kigaragaza imyirondoro yuzuye y’abantu 322 bahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yasabye gushyira imbaraga mu gutangira amakuru ku gihe no kugira ubumenyi mu gusigasira ibimenyetso
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yasabye ababyeyi guha abana b’abakobwa amahirwe angana n’aya basaza babo kugira ngo bashobore kubyaza umusaruro impano zabo, babaha uburere n’indangagaciro bikwiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW