Ubushinwa bwashotoye Taiwan bwohereza indege z’intambara mu kirere cyayo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Taiwan yavuze  ko indege 38 za gisirikare z’Ubushinwa ku wa gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021,  zagurutse mu karere k’ubwirinzi bwayo bwo mu kirere.

                                                    Indege z’Ubushinwa mu kirere cya Taiwan

Minisiteri y’ingabo yavuze ko izo ndege, zirimo n’izifite ubushobozi bwo kumisha ibisasu kirimbuzi bya nikleyeri, zinjiye mu karere k’ubwirinzi ko kwisobanura uwo uri we (kazwi nka ADIZ mu mpine) ziri mu byiciro bibiri.

Taiwan mu kwihimura, yasubije yihutira kohereza indege zayo ndetse inatangiza uburyo bwayo bwo kwirinda ibisasu bya misile.

Ubushinwa bufata Taiwan irimo demokarasi nk’intara yitandukanyije na bwo, ariko Taiwan yibona nka leta yigenga.

Taiwan imaze umwaka urenga yinubira ibikorwa byakomeje gukorwa n’igisirikare cy’Ubushinwa kirwanira mu kirere hafi y’icyo kirwa .

Kuri uyu wa gatandatu, Minisitiri w’intebe wa Taiwan, Su Tseng-chang yabwiye abanyamakuru ko Ubushinwa bumaze igihe bushotora igihugu.

 Yagize ati: “Ubushinwa bumaze igihe buri mu bushotoranyi bwa gisirikare ku bushake kandi ntawabushotoye, bwangiza amahoro yo mu karere.”

Leta y’Ubushinwa irimo kwizihiza imyaka 72 hashinzwe Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa, nta cyo kugeza ubu yari yatangaza ku mugaragaro.

- Advertisement -

Ariko mbere yavuze ko ingendo nk’izo z’indege zigamije kurinda ubusugire bwayo kandi ko zinagendereye “umugambi w’ibanga utemewe” uri hagati ya Taiwan n’Amerika.

Mu itangazo, Minisiteri y’Ingabo ya Taiwan yavuze ko indege 25 z’igisirikare cy’Ubushinwa (kizwi nka PLA) zinjiye mu gice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba y’akerere ka ADIZ mu masaha yo ku manywa, zigurukira hafi y’itsinda ry’ibirwa rya Pratas Islands.

Akarere k’ubwirinzi bwo mu kirere, ni akarere kari hanze y’ubutaka bw’igihugu n’ikirere cy’igihugu – ariko aho indege z’amahanga ziba zigishobora kumenyekanira umwirondoro wazo, no kugenzurwa, mu nyungu z’umutekano w’igihugu.

Ibyo byakurikiwe n’icyiciro cya kabiri cy’indege 13 z’igisirikare cy’Ubushinwa muri ako gace n’ubundi, ku wa gatanu nimugoroba. Zagurukiye hejuru y’amazi ari hagati ya Taiwan na Philippines, nkuko iyo minisiteri yakomeje ibitangaza.

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yavuze ko izo ndege z’Ubushinwa zarimo enye zimisha ibisasu zo mu bwoko bwa H-6, zishobora gutwara intwaro kirimbuzi, ndetse n’indege ishobora gusenya ubwato bw’intambara bwo munsi y’inyanja.

Kugeza ubu ntibiramenyekana icyateje iki gikorwa cy’Ubushinwa cyo ku wa gatanu.

Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.

Ibihugu bicye gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW