Ukuri kwa ruhago ntabwo ari kuri radio, ntabwo kuba mu magambo ni mu kibuga – Adil utoza APR FC

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed utoza ikipe APR FC, yavuze ko ukuri k’umupira w’amaguru kubera mu kibuga kutabera kuri Radio. Adil yavuze ko ikipe abereye umutoza imyiteguro yayo mu mikino ya Champions League igeze hejuru ya 70%.

Adil ahamya ko APR FC nisezererwa na Etoile du Sahel, izaba ikuyemo uburambe (Archives)

Nyuma yo kunganya 0-0 na Etincelles FC y’i Rubavu, iyari itahiwe ni Kiyovu Sports yatsindiwe i Shyorongi ibitego 4-2.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bakomeje kwitwara kandi ko byamweretse ko ukuri kuri mu kibuga kutari kuri radio.

Ati “Berekanye ko ari ikipe nziza, ko ari abakinnyi bakiri bato bakwiye kwambara umwambaro wa APR FC. Ibi byerekana ukuri kuri mu kibuga. Ukuri ntabwo ari kuri radio, ukuri ntabwo kuba mu magambo. Ugomba kumenya uko uherekeza aba basore, ukabafasha no mu myumvire nk’uko mvuga ko ukuri buri gihe ari mu kibuga.“

Yakomeje avuga ko abakinnyi be bose bakomeje kumwereka ko biteguye kuzahangana na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, kandi na we abafitiye icyizere.

Agaruka kuri Omborenga Fitina wavunikiye mu Amavubi ku wa Kane, Adil yavuze ko bazategereza iminsi mike bakareba uko imvune ye ihagaze.

Yongeyeho ko nubwo yaba ikize, baha amahirwe Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, agakina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi.

Adil utoza wa APR FC yavuze ko bageze ku kigero kiri hejuru ya 70% bategura uyu mukino ubategereje mu minsi mike.

- Advertisement -

APR FC ni yo izakira umukino ubanza ku wa 15 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW