Umushinga wa LAFREC urasohoje, ni iki abaturage biteze kuri Pariki ya Gishwati – Mukura?

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’imyaka itandatu umushinga LAFREC, ushinzwe gusana Pariki ya Gishwati-Mukura urasohoje ku mugaragaro, Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije ( REMA) kivuga ko Pariki ya Gishwati-Mukura igiye kubona ba mukerarugendo batangira kuhasura igihugu kinjize amadevizi, abahaturiye na bo batangire kubona inyungu y’ayo mafaranga.

Umushinga wa LAFREC urasohoje, usigiye abaturage Pariki ya Gishwati-Mukura imeze neza

Uwamariya Jacqueline uturiye Pariki ya Gishwati-Mukura mu Karere ka Ngororero ubarizwa muri Koperative CODUDUMU yavuze ko bagize uruhare mu gusubiranya pariki y’igihugu biciye mu mushinga wa LAFREC na NDF , yabonyemo akazi kandi yiteza imbere.

Ati “Ubu inyungu tuzabonamo ni uko amashyamba yacu azaba abungabunzwe, kandi uko ishyamba uryitayeho niko rizagenda riguha inyungu.”

Ngezahagantore Umuyobozi wa koperative Kayeka  utuye mu Karere ka Ngororero yavuze ko kuba Ishymba ya Gishwati-Mukura ryaravuguruwe baritezemo umusaruro mwinshi.

Ati “Icyo duteganya ni ugukora ibikorwa byiza, hanyuma ba mukerarugendo bahagera bagasanga ari byiza bigatuma bahasiga amadevizi.

Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba kimeza rya Gishwati -Mukura riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane, yitezweho gutanga umusanzu mu kwinjiza amadevize binyuze mu bukerarugendo n’izindi nyungu zituruka ku kubungabunga ibidukikije.

Juliet Kabera Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) yavuze ko umushinga wa LAFREC urangiye, ariko  Pariki ya Gishwati-Mukura igiye kubona abakerarugendo batangira kuhasura.

Ati “Ubu abakerarugendo bagiye gutangira kuhasura hanyuma tubone amadevizi, ikindi ni uko 10% y’amafaranga yinjira mu bukerarugendo ahabwa abaturiye pariki, hari abaturage bahawe iby’ibanze byabafasha mu mibereho yabo, rero amafaranga y’ubukerarugendo 10% azajya asaranganywa abaturiye pariki ya Gishwati-Mukura.”

- Advertisement -

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije Patrick Karera yasabye abaturage gutekereza icyo bazakora n’uburyo bazabyaza amahirwe yo gusurwa kwa Pariki nkuko nahandi bikorwa.

Ati “ Ni amahirwe kuri mwe, mutekereze icyo muzakora n’uburyo muzabyaza amafaranga  ayo mahirwe yo kujya musurwa nk’uko abantu basura izindi pariki.”

 

Abaturage ku ruhembe rwo kubungabunga Gishwati

Mu gutunganywa iri shyamba, habanje umushinga Gishwati Area Conservation Program (GACP) wateraga ibiti muri iri shyamba hagamijwe ko ryongera kugira isura, ribungwabunga kuva mu 2008-2011. Umaze guhagarara nibwo hibajijwe niba intambwe yatewe itazasubira inyuma, abaturage bagerageza kwishyira hamwe ngo barebe icyo bakora.

Baje kwishyira hamwe bashinga Forest of Hope Association (FHA) muri Mutarama 2012, ngo yubakire ku bikorwa byari bimaze kugerwaho n’umushinga wa mbere kandi bakabikora nta gihembo bategereje.

Nyuma hiyongereyeho ibikorwa by’Umushinga LAFREC (Landscape approach to forest restoration and conservation) w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA, wafashije mu gukomeza gusubiranya no gusana ibice by’ishyamba byangiritse, kubaka ibikorwa by’ibanze bya pariki ndetse no gufasha abaturiye pariki kwiteza imbere binyuze mu mishinga ibyara inyungu.

Binyuze  muri uyu mushinga, amashaymba ya Gishwati na Mukura n’ibice biyakikije byakomeje gusubiranywa, cyane ahitwa Kinyenkanda ku gice cy’ishyamba rya Gishwati, ahatewe ibiti gakondo. Ibi biti byatewe hamaze kwimurwa abaturage bahatujwe, ariko Leta iza kubona ko ari ngombwa ko bimurwa mu rwego rwo gukomeza kongera ubuso bw’ishyamba no kurinda iyangirika ryaryo.

Naho ku gice cy’ishyamba rya Mukura, Umushinga LAFREC wafashije gusubiranya ibice byacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, aho byatezaga isuri ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije mu buryo bukabije.

Kuri ubu hashyizweho ibikorwa remezo  by’ubukerarugendo  bigiye kwifashisha mu mikorere ya pariki. Muri byo harimo inzu pariki ikoreramo, aho ba mukerarugendo bahererwa amakuru igihe basuye pariki (visitor centers), inzu z’abacunga pariki (ranger posts) ndetse n’aho ba mukerarugendo baruhukira igihe bari mu nzira basura pariki.

Umushinga LAFREC wa REMA kandi wafashije ababaturage kwiteza imbere binyuze mu mishanga ibyara inyungu ifite agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse bubakirwa aho bazajya bamurikira bakanagurishiriza ibyavuye mu musaruro wabo.

Hubatswe kandi ibikorwa byo kwirinda ibiza aho kuri ubu hamaze kubakwa ibiraro by’abanyamaguru ku migezi ya Sebeya na Satinsyi, aho kenshi abaturage batabashaga kwambuka bitewe n’amazi yateraga kuzura kwi’iyo migezi mu gihe cy’imvura nyinshi. Hubatswe kandi  ibindi biraro bitatu mu turere twa Rutsiro na Ngororero.

Hakozwe kandi inyigo n’ubushakashatsi bugaragaza urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iyi pariki ndetse n’inyandiko igaragaza uko ubukerarugendo buzakomeza gutezwa imbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW