Umutoza ’Micho’ Sredojevic yahamwe n’icyaha cyo gukorakora umukobwa

webmaster webmaster

Mulutin ’Micho’ Sredojevic wahoze atoza Amavubi ubu akaba ari umutoza mukuru wa Uganda Cranes yahamwe n’ibyaha byo gukorakora umukobwa no kumubwira amagambo atameshe “amutereta”, Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 3 gisubitse.

Mulutin ’Micho’ Sredojevic yatoje Amavubi

Uyu mugabo w’imyaka 52 ashinjwa ibyaha bibiri byose yakoze mu Kuboza 2020.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje, ni ibyaha yakoze ubwo yari mu mikino ya COSAFA, icyo gihe yari umutoza wa Zambia.

Mulutin ’Micho’ Sredojevic aregwa ko “tariki 7 Ukuboza, 2020 mu mikino ya COSAFA yabereye Gqeberha muri Africa y’Epfo, umugore w’imyaka 39, yamushyiriye ikawa muri Wolfson Stadium, abaza Micho niba akeneye isukari yo gushyira mu ikawa ye.

Undi yahise amusubiza ko akeneye isukari y’ubundi bwoko “yerekana ku myanya y’ibanga y’uyu mugore”.

Icyo gihe umugore yahise abibwira umukoresha we, ndetse uyu mukoresha we aza kwihanangiriza Micho amusaba kutazongera gukora ibyo bintu.

Kuri uwo munsi, wa mugore yongeye gutanga ikawa muri ya Stade, noneho ‘Micho’ aramukorakora.

Umwanzuro w’Urukiko wasomwe ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gqeberha (hitwaga Port Elizabeth) rwanzura ko Mulutin ’Micho’ Sredojevic ahamwa n’ibyaha aregwa ndetse akatirwa imyaka 3 isubitse mu gihe cy’imyaka 5 kuri buri cyaha ariko akarangwa n’imyitwarire myiza y’ibiteganywa n’amategeko muri icyo gihe.

Micho yahise ajuririra iki cyemezo cy’Urukiko.

- Advertisement -

Ishyirahawe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko uyu mutoza yasabye uruhushya rwo kujya gukurikirana ibibazo bye bwite, gusa rivuga ko agomba kugaruka mu kazi agakomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW