Urukiko rwasubitse urubanza rw’abayoboke ba Islam baregwa ibyaha birimo icy”Iterabwoba ku nyungu z’idini”

webmaster webmaster

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubitse urubanza ruregwamo abayoboke ba Islam batanu baregwa ibyaha birimo Iterabwoba ku nyungu z’idini.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yafashe iki cyemezo cyo gusubika uru rubanza nyuma y’amasaha abiri ikoranabuhanga ryananiranye, yavuze ko urubanza rwagombaga kuba hakoreshejwe uburyo bwa video conference ariko ubwanditsi bw’urukiko bwababwiye ko bitari gukundira abari muri gereza ya Mageragere nyuma bashatse gukoresha uburyo bwa Skype nabyo biranga bitewe nuko ubushinjacyaha kuboneka bitari biri gukunda.

Umucamanza ati“Urukiko rwasanze ntacyo rwari gukora bityo ari ukureba icyakorwa mu minsi iri mbere.”

Mu iburanisha riheruka kuwa 06/09/2021 ubushinjacyaha bwashinjaga aba basanzwe bari mu idini ya Islam aribo Rurangwa Ibrahim, Amran Rumanzi, Nizeyimana Yazid na Uwimana Justin Omar,Ubushinjacyaha bubarega ibyaha birimo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, Iterabwoba ku nyungu z’idini n’ibindi.

Abaregwa ibyaha byose barabihakana bavuga ko batari mw’ishyaka rya HIZBU-UT-TAHRIR aho iryo shyaka bavuga ko baryumva mu bihugu byo muri Asia naho mu Rwanda ntaryo bahazi kubijyanye no gucengerwa n’inyigisho z’iryo shyaka bakanazicengezamo abandi hagamijwe kuribinjizamo ndetse no gutanga inzu zo gukoreramo inama.

Abaregwa bavuga ko mu idini yabo ya Islam hasanzwe habamo ibyo bita ibyicaro aho baterana baganira kuri Qoran bakanungurana ibitekerezo ku nyigisho z’idini ya Islam.

Abaregwa bose uko ari batanu baturuka mu mujyi wa Kigali batawe muri yombi mu mwaka wa 2019 bongeraho ko ibyo baregwa ntaho bihuriye no gucura umugambi w’ubuhezanguni.

Nta gihindutse mw’iburanisha rizasubukurwa taliki ya 04/11/2021 hazumvwa abunganira abaregwa n’abatangabuhamya hanatangwa ibimenyetso bishinjura abaregwa.

Urukiko rwategetse ko abo uru rubanza bose rureba bagomba kuza ku cyiciro cy’urukiko I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda urubanza rutazabera ku ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza