Urukiko rwo mu Rwanda rwahanishije Hima Cement Uganda gutanga ihazabu ya Miliyoni 5Frw

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Me Mitali Calvin ku cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, rutegeka uruganda Hima Cement Uganda Ltd yunganiraga mu rubanza gutanga ihazabu ya Miliyoni 5Frw.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo ruburanishwa urubanza ruregwamo Me Mitali

Urukiko rwemeje ko uruganda Hima Cement Uganda Ltd ruhamwa n’icyaha guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Urukiko rwavuze ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Hardwire Shoping kitakiriwe.

Umucamanza yibukije ko uruhande rutanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rufite iminsi 30 yo kujurira.

Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yayoboye iri buranisha. Ubushinjacyaha bwahagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Me Mitari Calvin aburana yari yunganiwe n’Abanyamategeko batatu barimo Me Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru, Me Nkundabarashi Moise waburanye imanza zitandukanye zirimo kunganira Nsabimana Callixte wiyitaga Maj. Sankara mu rubanza rwa MRCD-FLN, na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Me Mitali Calvin yaburanye ahakana icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Amakuru agaragaza ko Uruganda Hima Cement rwashinzwe mu 1994, rukaba rufite icyicaro mu Karere ka Kasese muri Uganda, sima y’uru ruganda icuruzwa no mu Rwanda.

 

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 7

Mu iburana riheruka, ku wa 09 Nzeri, 2021 Ubushinjacyaha bwasabiye Me Mitali Kalvin igifungo cy’imyaka 7, no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3Frw, bunasaba ko uruganda Hima Ciment Uganda Ltd rwahanishwa gutanaga ihazabu ya Miliyoni 5Frw igihe icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano cyabahama.

Umwirondoro wa Me Matali Kalvin, ugaragaza ko ari Umunyamategeko w’uruganda Hima Ciment Uganda Ltd.

Uru rubanza rwapfundikiwe kuri iriya tariki rumaze amezi  6 ruburanishwa ku kirego cy’Ubushinjacyaha cyageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 31 Werurwe, 2021 rutangira kuburanishwa mu mizi muri Nyakanga, 2021.

 

Imiterere y’ikirego cy’Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ikirego cy’inyandiko mpimbano barega Me Mitali Kalvin gituruka mu rubanza rw’uwitwa Dusabimana Beatrice, Umuyobozi wa Herdware Shoping Centre Ltd yarezemo Hima Ciment Uganda kuba barahimbye inyandiko yiswe “Application For Credit Facility” yo ku wa 08 Nzeri, 2015.

Iyo nyandiko ngo yarakoreshwejwe mu rubanza Dusabimana Beatrice yari yararezemo Hima Ciment Uganda mu rukiko rw’ubucuruzi urwo rubanza Dusabimana Beatrice aza kurutsindwa biturutse kuri iyo nyandiko yatanzwe mu Rukiko.

Igaragaza amasezerano Hima Ciment Uganda yakoze mu izina rya Dusabimana Beatrice bakigana n’umukono we, urwo rubanza rwaciwe muri Mutarama 2019 n’Urukiko rw’Ubucuruzi.

Imiterere yayo masezerano yatumye Me Matali Kalvin ari mu nkiko aburana inyandiko mpimbano uyu munsi.

Aya Masezerano Mpimbano avuga ko Dusabimana Beatrice agiye gukorana ubucuruzi bwa sima (cement) n’uruganda Hima Ciment Uganda bakazajya bamukopa sima akayishyura mu gihe kitarenze iminsi 15. Iyo minsi ikabarwa kuva itariki ahereweho sima,  ayo masezerano ni yo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ari amahimbano, kuko ariho umukono umwe wa Dusabimana Beatrice.

Dusabimana Beatrice we yavugaga ko yakoranye na Hima Ciment Uganda baremeranyije kujya bamukopa sima akishyura mu gihe kitarenze umwaka, kandi akagaragaza amasezerano ariho imikono y’impande zombi.

Me Mitali Kalvin wunganiraga uruganda rwa Hima Ciment Uganda yavuze ko ayo masezerano “mpimbano” yayatanze mu Rukiko rw’Ubucuruzi nk’ikimenyetso na we ayahawe n’umukozi w’urwo ruganda rwa Hima witwa Kizito George.

Uyu Kizito ntabwo akurikiranwa, Ubushinjacyaha bwasanze bitari ngombwa.

Nyuma yaho Dusabimana Beatrice avugiye ko amazezerano yatanzwe mu Rukiko rw’Ubucuruzi yahimbwe hakozwe raporo ya Rwanda Forensic Laboratory bemeza ko umukono ugaragara ku nyandiko witirirwa Dusabimana Beatrice, utandukanye n’umukono we bwite, ndetse ko na cashet igaragara ku masezerano itari iya Campany ye.

Nibwo Dusabimana Beatrice yatangiye urugendo rwo kurega Me Mitali Kalvin mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge amurega Gukoresha inyandiko mpimbano.

Icyo gihe tariki 09 Nzeri, 2021 mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Me Mitali Kalvin igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3Frw igihe yahamwa n’icyaha.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye Urukiko guhanisha uruganda Hima Ciment Uganda gutanga ihazabu ya Miliyoni 5Frw.

Abanyamategeko ba Me Mitali Kalvin bahakanye ibirego by’Ubushinjacyaha basaba Urukiko ko rubitesha agaciro rukamugira umwere.

Nibwo Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasomwa kuri uyu wa 04 Ukwakira, 2021.

Me Muntangana Jean Bosco kuruhande hagati harimo Me Mitali Kalvin bari mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenege Baburana inyandiko mpimbano
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW