Visi Perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, JADO Castor yakatiwe gufungwa

webmaster webmaster

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, akaba ari Visi Perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Bagirishya Jean de Dieu ni Visi Perezida wa kabiri w’Ishyiramwe ry’Imikino y’Intoki mu Rwanda Volleyball

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, rumuhanisha gufungwa imyaka ibiri.

Bagirishya Jean de Dieu usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yahamijwe iki cyaha nyuma y’uko yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri, 2021.

Icyo gihe yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Amategeko agena ko gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa hifashishijwe ingingo ya 276 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw.

Icyaha Jado Castar yari akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB, ariko we yahise ataha.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umwe-mu-bayobozi-ba-federation-yumukino-wa-volleyball-yatawe-muri-yombi.html

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW