Abayoboke ba Islam baregwa iterabwoba ntibaburanye, bahawe indi tariki

webmaster webmaster

Nyanza: Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza rwasubitse urubanza ruregwamo abayoboke b’idini ya Islam baregwa ibyaha birimo gutera ubwoba kunyungu z’idini.

Urukiko rwategetse ko bagezwa ku Rukiko bakaburana imbonankubone, Gereza ntiyabikora

Iburanisha rigitangira Umucamanza yatangiye avuga ko Ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa bitabye urukiko ku cyicaro cyarwo i Nyanza nk’uko byari biteganyijwe, ariko abuburanyi bo bagaragaraga kuri video conference bitandukanye n’uko urukiko rwari rwarabitegetse ko na bo bagomba kuza i Nyanza

Ukuriye inteko iburanisha yahise abaza abunganira abaregwa niba kutaza kw’abaregwa ari ugusuzugura urukiko.

Me Mbonyimpa Elias wunganira bane mu baregwa yahise abwira urukiko ko na bo bifuzaga ko abaregwa baza i Nyanza bakabonana n’abakiriya babo.

Ati “Kuburana tutari kumwe birabangamye noneho kuri ibi byaha biremereye baregwa kuko ubu ntibamenye ibyo tuvuga.”

Me Mbonyimpa yongeyeho ko bavuganye n’ubuyobozi bwa gereza bukabusubiza ko butegereje icyemezo cya RCS, agasaba ko urubanza rwasubikwa.

Mugenzi we, Me Kadage Laban wunganira umwe mu baregwa witwa Amran Rumanzi yavugaga ko abaregwa bari mu maboko y’Ubushinjacyaha ari nabwo bwagombaga kuvugana na gereza.

Ati “Urubanza ruhabwe indi taliki kugira ngo abakiliya bacu baburane bisanzuye.”

Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha buvuga ko kuba abaregwa batagaragaye mu cyumba cy’urukiko nk’uko byemeje, urukiko rukwiye kubisuzuma.

- Advertisement -

Buti “Twe nk’Ubushinjacyaha twitabye, ikibazo ubuyobozi bwa gereza bwagize ntabwo tukizi niyo mpamvu ntacyo twabona cyo kukivugaho.”

Icyemezo cy’urukiko cyavugaga ko uko byemejwe ry’ubushize ko abarebwa n’urubanza bose bagomba kuzaza kuburanira i Nyanza hagamijwe kwirinda impamvu zose zatuma urubanza rutaba zirimo iz’ikoranubahanga rishobora kubatenguha.

Urukiko rwongeyeho ko ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere abaregwa bafungiyemo butagaragaje impamvu abaregwa bataje ku cyicaro cy’urukiko i Nyanza bityo bitewe n’uko icyorezo COVID-19 kigenda gicisha macye, Amran Rumanzi, Nizeyimana Yazid, Rurangwa Ibrahim na Uwimana Justin Omar bose ni abayoboke b’idini ya Islam baregwa ibyaha birimo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, Iterabwoba ku nyungu z’idini n’ibindi bazaza ku cyicaro cy’urukiko i Nyanza taliki ya 30/11/2021 baburane imbonankubone.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW