APR Volleyball y’abagore yakoze impanuka, imodoka yayo igonga umumotari

webmaster webmaster

Imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe ya APR Volleball y’abagore yakoze impanuka aho yagonganye n’umumotari ahita apfa, abakinnyi bamwe barakomereka.

Umukinnyi na Team manager bakaba bakomerekeye muri iyi mpanuka

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Ugushyingo 2021, aho iyi modoka ya gisirikare yari ijyanye abakinnyi mu myitozo yagonganye n’umumotari igeze mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko ku i Rebero, aho bari bagiye gufata abakinnyi babayo.

Amakuru agera ku UMUSEKE ni uko abakinnyi ba APR Women Volleyball Club ntawahasize ubuzima uretse umukinnyi witwa Musanabageni Claudine wakomeretse bikomeye aho yahise yihutanwa kwa muganga, mu bandi bakomerekeye muri iyi mpanuka ni Ushinzwe ubuzima bw’ikipe (Team Manager).

Nk’uko umwe mu bakinnyi b’iyi kipe wari mu modoka yabitangarije BFM ikorera mu Rwanda, ngo umumotari yahise apfa. Abakomeretse bahutanwe ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Hari amakuru ahari avuga ko iyi mpanuka yaba yaturutse ku burangare bw’umushoferi wagenderaga ku muvuduko wo hejuru wahuye n’uyu mumotari ajya kumukatira biranga imodoka ihita ita umuhanda.

APR WVC yari igiye mu myitozo yo kwitegura amarushanwa y’umusoreshwa mwiza (Best Tax Payer) ateganyijwe tariki 26- 28 Ugushyingo, 2021.

Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira tumenye amakuru mashya…

Ikipe APR y’abagore mu mukino w’intoki wa Volleyball ikoze impanuka ihitana umumotari
Birakekwa ko impanuka yaba yatewe no kugendera ku muvuduko uri hejuru

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW