Bizimana Djihad yasabye imbabazi ku ikarita itukura yabonye ati “twarwanaga ku gihugu”

webmaster webmaster

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukina hagati mu kibuga Bizimana Djihad nyuma y’uko ahawe ikarita y’umutuku mu mukino u Rwanda rwatsinzwe na Mali, yeruye asaba imbabazi ku makosa yakoze yatumye ahabwa iyi karita itukura.

Djihad Bizimana yasabye imbabazi ku makosa yakoze yatumye ahabwa iyi karita itukura u Rwanda rukina na Mali

Bizimana Djihad usanzwe ukinira ikipe ya KMSK Deinze yo mu gihugu cy’u Bubiligi ku mugabane w’Uburayi akaba n’umukinnyi w’Amavubi, ubwo ikipe y’igihugu yahuraga na Mali mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi 2022 muri Qatar, nubwo u Rwanda rwari rwaramaze kuva mu ihatana, uyu mukinnyi yaje guhabwa ikarita y’umutuku ava mu kibuga rugikubita.

Ku wa 11 Ugushyingo 2021, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba rwarambikanye hagati y’Amavubi y’u Rwanda na Mali, ariko umukino urangira u Rwanda rutsinzwe ibitego 3-0, harimo ibtege bibiri byatsinzwe mu gice cya mbere ikindi kimwe gitsindwa umukino urimo urangira.

Muri uyu mukino, umukinnyi Bizimana Djihad yaje kuba akora ikosa atakaza umupira mu buryo budasobanutse, maze aza kuba afata n’amaboko yombi ibisa no guhobera umuntu umuturutse inyuma, maze umusifuzi wari uyoboye umukino amuha ikarita itukura ayereka Djihad Bizimana hakiri kare ku munota wa 8, aba asohotse mu kibuga.

Nyuma y’uko akoze aya makosa, yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram, maze Bizimana Djihad asaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ku makosa yakoze agatuma ikipe y’igihugu igorwa n’umukino wo guharanira ishema ry’igihugu.

Mu butumwa yanditse yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nisegure nanasabe imbabazi aba sportif ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ku bwo ikosa nakoze mu mukino twakinnye na Mali, rigashyira ikipe mu bibazo, byose byari ukurwana ku ishema ry’igihugu ndetse n’ikipe yacu.”

Bizimana Djihad, Djidro, yavuze ko yababajwe n’ibyabaye kuko atari abigambiriye, avuga ko amakosa yabaye yamusigiye isomo.

Yagize ati “Byarambabaje cyane kandi mu by’ukuri sinarimbigambiriye, dukora amakosa nk’abantu kugirango tuyigireho, ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugirango tugarure ibihe byiza mu mupira w’amaguru wacu.”

Dusubiye inyuma gato, nta gihe kinini cyari gishize uyu mukinnyi Bizimana Djihad bita Djidro abonye ikarita itukura, tariki 28 Ukwakira 2021, mu mukino ikipe ye yakinaga imikino y’igikombe cy’igihugu na Club Bruge bagatsindwa ibitego 3-0, yaje kuba ahabwa ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga ku munota wa 17.

- Advertisement -

Bizimana Djihad akaba yarashyize umukono ku masezerano yo gukinira KMSK Deinze yo mu Bubiligi muri Gicurasi 2021.

Nubwo Bizimana Djihad atemerewe gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda E u Rwanda ruherereyemo, ntibibuza ko AMAVUBI yerekeje muri Kenya gukina na Harambe Stars, uyu mukino ukaba ntacyo uvuze ku kuba u Rwanda rwajya mu gikombe cy’isi muri Qatar mu 2022.

Gusa u Rwanda rutsinze uyu mukino byarufasha kuva ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu itsinda, ahubwo rukajya ku mwanya wa gatatu, kuko ikipe ya Kenya yaba yagumanye amanita atatu naho u Rwanda rukagira amanita atanu.

Iri tsinda E ririmo u Rwanda, Uganda, Kenya na Mali, byamaze kuba bisobanuka kuko Mali ariyo izakomeza mu majonjora y’amakipe icumi azavamo atanu yitabira igkombe cy’isi umwaka utaga, ikindi kandi Kenya yamaze kuba ifata umwanya wa Kabiri mu itsinda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW