Burundi: Polisi yarashe babiri bacyekwaho ibikorwa by’iterabwoba

Umuvugizi w’Igipolisi cy’Uburundi yatangaje ko bishe abantu babiri bakoraga ibikorwa by’iterabwoba mu Burundi, bakaba barasiwe muri Komini Matongo mu Ntara ya Kayanza.

                                              Icyapa gitanga ikaze mu Ntara ya Kayanza mu Burundi

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Igipolisi, Pierre Nkurikiye abo bakoraga ibikorwa by’iterabwoba barashwe kuri uyu wa Kabiri ubwo bageragezaga guhangana n’inzego z’umutekano.

Nkurikiye avuga ko ubwo bageragezaga guta muri yombi abo bakora ibikorwa by’iterabwoba, umwe mu bayobozi mu nzego zo hasi n’umupolisi umwe bakomerekejwe na Grenade yatewe n’abo bagizi ba nabi.

Igipolisi cy’Uburundi ntikiratangaza umutwe waba ukorana n’abo bise “ibyihebe bari gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu cy’Uburundi.”

Mu mpera za Nzeri 2021, mu Mujyi wa Bujumbura ahahoze isoko rikuru hatewe grenade ihitana abantu babiri, icyo gihe ubutegetsi bw’Uburundi bwatangaje ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe ku baturage b’inzirakarengane.

Igitero cy’ahahoze  isoko rikuru rya Bujumbura cyaje gikurikiwe icyakorewe ku kibuga cy’indege cyari kigamije kuburizamo uruzinduko Umukuru w’Igihugu, Evaritse Ndayishimiye yari afite hanze y’Uburundi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iherutse gutangaza ko ibitero bigenda bigabwa hirya no hino bigaragaza ko mu Burundi hari “Imitwe y’iterabwoba.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
Ivomo: BBC
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW