Bwa mbere Nyanza FC yabonye intsinzi ku kibuga cyayo mu marushanwa

webmaster webmaster

Kuva Nyanza FC FERWAFA yayemerera kugaruka mu marushanwa y’icyiciro cya kabiri bwa mbere Nyanza FC yabonye intsinzi ku kibuga cyayo.

                                                          Ikipe ya Nyanza Fc yo mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ku munsi w’agatatu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri Nyanza FC yakiriye Vision FC kuri stade ya Nyanza ibona intsinzi ku kibuga cyayo kuko Indi mikino yajyaga itsindwa indi ikanganyiriza mu rugo mu mikino ya marushanwa, Nyanza FC igitangira amarushanwa y’icyiciro cya kabiri yakiriye mu rugo iwayo.

I Nyanza Gicumbi FC icyo gihe Gicumbi FC itsinda 2-1, Nyanza FC kandi yakiriye Rugende mu rugo inganya 1-1.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’uyu mwaka itangira Nyanza FC yakiriye Alpha mu rugo nabwo Nyanza FC itsindirwa mu rugo na Alpha 1-0.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Nyanza FC ubwo yakiraga Vision FC mu mukino wa gatatu wayo nibwo bwa mbere yabonye intsinzi y’ibitego 2-0, igitego cya mbere cyinjiye mu gice cya mbere gitsindwe na Habaguhirwa Babu, mu mvura nyinshi y’igice cya kabiri Emmanuel Nsabimana atsinda igitego cya kabiri cy’umutwe.

Nyanza FC biteganyijwe ko kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021 yakirwa na Esperance I Kigali.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW