Derby y’Umujyi wa Kigali ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona Kiyovu SC irakina na As Kigali

webmaster webmaster

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League 2021-2022” irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, umukino ukomeye ni Kiyovu SC na As Kigali zihabwa n’amahirwe yo kwegukana igikombe.

Kiyovu SC ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe irakina na As Kigali

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Ugushyingo 2021 hateganyijwe imikino 3 harimo utegerejwe cyane na benshi ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu SC.

Izi kipe zombi zariyubatse cyane kandi ku munsi wa mbere wa Shampiyona zabonye intsinzi.

Kiyovu yatsinze Gorilla FC (1-0) naho AS Kigali itsinda Espoir FC ibitego 2-0. Umukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).

Ku mukino wa Shampiyona w’umunsi wa mbere, abakinnyi babiri bashya ba Kiyovu, Emmanuel Okwi na Muzamiru Mutyaba bavuye muri Uganda ntabwo bakinnye kubera ibyangombwa bitari byaboneka, ariko ubu byarabonetse uyu mukino wa AS Kigali bemerewe gukina.

Gorilla FC yatsinzwe umukino wa mbera irakira na Marines FC na yo yatsindiwe iwayo na Gasogi United. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa sita n’igice (12h30).

Undi mukino urabera i Huye aho ikipe ya Mukura VS yakira Gasogi United, saa cyenda (15h00). Umukino wa mbere, Mukura yatsinzwe na Rayon Sports (1-0).

 

Indi mikino y’umunsi wa kabiri izakinwa ku wa Gatatu taliki 03 Ugushyingo 2021,

- Advertisement -

Police FC izakira Espoir FC i Nyamirambo (12h30), nyuma yaho APR FC yakire Musanze FC i Nyamirambo (15h00), Bugesera FC yakire Etincelles FC i Nyamata (18h00), Rutsiro FC yakire Rayon Sports i Rubavu (15h00), Gicumbi FC ikine na Etoile de l’Est FC zizakinira i Gicumbi (15h00).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW