FERWAFA yanyomoje amakuru y’umwuka mubi mu ikipe y’Igihugu

webmaster webmaster

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahakanye ko umukinnyi w’Amavubi Rafael York yavuye mu mwiherero hamwe na bagenzi be mu ikipe y’igihugu iri muri Kenya kubera umwuka utari mwiza.

FERWAFA yahakanye ko Rafael York yavuye mu mwiherero w’Amavubi kubera umwuka mubi

Ku wa Gatandatu, tariki 13 Ugushyingo 2021, nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru ko umukinnyi w’Amavubi Rafael York yavuye mu ikipe y’igihugu aho yagiye muri Kenya gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda E mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022.

Bikimara kujya hanze ko uyu mukinnyi yasize bagenze be mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, ku ikubitiro byavugwaga ko ibyamuteye gusiga bagenzi be igitaraganya akisubirira muri Sweden ari ukutumvikana na bagenzi be, harimo no kuba yaranze gutanga nimero 16 isanzwe yambarwa na rutahizamu Sugira Erinest.

Byavugwaga kandi ko ngo yabajije abatoza b’Amavubi niba nta bandi ba rutahizamu ikipe y’igihugu ifite yahamagara, ibintu byaba bitarishimiwe.

Nyuma y’uko ibi byose bivuzwe, FERWAFA yabinyomoje ivuga ko impamvu yatumye Rafael  York ava mu mwiherero hamwe n’abandi muri Kenya byatewe no kubura inshuti ye ya hafi.

Mu itangazo basohoye bagize bati “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda ko bose ko umukinnyi mpuzamahanga Rafael York yavuye mu mwiherero w’Amavubi agasubira muri Sweden kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.”

FERWAFA ikaba yaboneyeho kuvuga ko ibyatangajwe nk’impamvu zatumye asiga mu mwiherero  bagenzi be atari ukuri, bahamya ko nta kibazo na kimwe afitanye na bagenzi be, abatooza ndetse n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe.

Rafael York akaba ari umwe mu bakinnyi bakina hanze ariko bafite inkomoko mu Rwanda bitabajwe n’Amavubi, uyu mukinnyi se umubyara ni Umunya-Angola naho mama we akaba umunyarwandakazi. Akina mu kibuga hagati.

Yavutse ku wa 17 Werurwe 1999, kugeza ubu akaba akina nk’uwabigize umwuga muri Sweden mu ikipe ya AFC Eskilstuna.

- Advertisement -

Ubwo u Rwanda rwakinaga na Mali mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, Rafael York yariwe wambaye igitambaro cya kapiteni kuko Haruna Niyonzima atari mu kibuga, gusa u Rwanda rwaje kuba rutsindirwa I Kigali ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho gufata rutema ikirere iberekeza muri Kenya gukina na Harambe stars, ni umukino uzaba ku wa 16 Ugushyingo 2021.

Iby’umwuka mubi mu ikipe y’igihugu byavuzwe kandi kuri Haruna Niyonzima wamaze kuba akinira Amavubi imikino 105, kuko nawe yagarukiye ku kibuga cy’indege, gusa yatangaje ko impamvu atajyanye na bagenzi be muri Kenya ari impamvu z’umuryango we.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW