Igikorwa cy’amatora y’ inzego z’ibanze cyabaye mu gihugu hose by’ umwihariko mu Karere ka Gicumbi na bo batoye Mayor na n’abandi bamwungirije muri Komite Nyobozi mu kazi ko kugeza abaturage ku iterambere no kurushaho guhindura imibereho yabo, Nzabonimpa Emmanuel ni we wabaye Mayor.
Mayor mushya Nzabonimpa Emmanuel watowe yungirijwe na Uwera Parfaite watowe nka Visi Mayor ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu, ndetse na Mbonyintwari Jean Marie Vianney watowe nka Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko akazi agiyemo atari ubwa mbere agatangiye, yizeza ko abamugiriye icyizere hari byinshi yiteguye kubagezaho. Yasabye ubufatanye haba ku bamutoye ndetse no ku zindi nzego ayoboye mu Mirenge n’Utugari, by’ umwihariko na Njyanama y’Akarere azayobora.
Yagize ati: ”Mfite byinshi nzanye kandi nidufatanya tuzabigeraho, ndamutse mvuze ko komite yatowe twabigeraho twenyine naba mbeshye.”
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Gicumbi yabanje gukora muri Komite Nyobozi y’Akarere ka Gatsibo igihe cy’imyaka itandatu.
Mbere yo gutora Komite Nyobozi hatowe Biro ya Njyanama y’Akarere, ikuriwe na Ntagungira Alexis Perezida, yungirijwe na Kamiri Athanase ubusanzwe ukora kuri RBA, ndetse n’Umunyamabanga akaba ari Uwizera Marie Aline.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney mu butumwa yatanze ku rwego rw’igihugu abunyujije kuri twiter, yasabye abatorwa bose kurushaho kuzamura iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.
Ati: ”Twifurije amahirwe masa Ajyanama, twiteguye gufatanya namwe mu buryo bwose buzafasha kwihutisha iterambere, n’imibereho myiza y’abaturage.”
Bamwe mu baturage baganirije n’Umuseke, harimo Bwanacyeye Edouard basabye ko Komite Nshya yabanza igakemura ikibazo cy’abarembetsi bakora magendu yambukiranya umupaka bajya hakurya muri Uganda kuko cyananiranye.
- Advertisement -
Ati: ”Abayobozi bashya na bo icyo tubasabye ni uguca kanyanga izanwa n’abarembetsi kuko itumariye abana, yaba hazaga umuyobozi uhangana n’abarembetsi, Akarere katera imbere.”
Manizabayo Claudine na we atuye mu Murenge wa Kaniga yagize ati: ”Twirirwa dutora Abayobozi bashya ariko habuze uwaca ibiyobyabwenge byinjizwa ku mupaka, nubwo badusaba gufatanya twe ntako tutagira ariko iyo abarembetsi batuvumbuye turabizira kuko bahita baza kwihorera.”
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Evence Ngirabatware
Umuseke.rw