Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame yavuguruye ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ikomorera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kujya zitwara abantu bicaye 100%.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Ugushyingo 2021, nibwo Abaminisitiri bateranye maze bavugurura ingamba zari zashyizweho ku wa 13 Ukwakira, maze ishyiraho ingamba nshya zigomba gutangira kubahirizwa ku wa 14 Ugushyingo 2021.
Mu myanzuro y’iyi nama nuko isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yagumishijwe ku isaha ya saa sita z’ijoro, ibikorwa by’inzego za leta byemererwa bikoresha abakozi bangana na 75%, gusa ibikorwa by’abikorera byemerewe gukoresha abakozi babyo bose.
Mu gihe inama zihuza abantu amaso ku maso zitabirwaga na 50% by’ubushobozi bw’aho zibera, uyu mubare wongewe ugezwa kuri 75% ariko kuba bipimishije bigumishwaho.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zitwara ijana ku ijana ku bagenzi bicaye, gusa imodoka zifite n’uburyo bwo gutwara abagenzi bicaye n’abahagaze, aha hariho umwihariko kuko abahagarara bagomba kuba 50% by’abagenzi bagenda bahagaze.
Ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo by’abahanzi bizakomeza ariko byitabirwa na 50% by’ubushobozi bw’aho bibera kandi ababyitabira bakaba barakingiwe, ni mu gihe utubari tuzakomeza kugenda dufungurwa mu byiciro.
Ku rundi ruhande insengero zizakomeza zabiherewe uburenganzira zizakommeza gufungura zakira 75%, ibi bikajyana n’indi mihango yose ibera mu nsengero.
Ku birebana n’imihango yo gusaba no gukwa, ishyingirwa mu nsengero no mu murenge, iyi mihango yose igomba no kwitabirwa n’abantu batarenze 50. Icyiriyo kigomba kwitabirwa n’abantu 30 icyarimwe, naho umuhango wo gushyingura ukitabirwa n’abantu batarenze 50.
Abaturarwanda bongeye kwibutswa kubahiriza aya mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko abazayica nkana bazafatirwa ibihano.
- Advertisement -
Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yasuzumye harimo imishinga y’amategeko nk’irigenda Polisi y’u Rwanda ndetse n’umushinga w’itegeko wemeza burundu amasezerano hagati y’u Rwanda na Banki y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi y’Ishoramari yerekeranye no guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku buzima.
Iyi nama kandi yemeje abantu bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo ambasaderi wa Guinea Bissau, Cuba, Djibouti na Algeria.
Ni mu gihe abayobozi batandukanye mu myanya, harimo Mireille Batamuriza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF na Philippe Mpayimana wahawe inshingano muri MINUBUMWE.
Soma itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryose.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW