Kamonyi: Urukiko rwaburanishije ubujurire ku rubanza rw’isambu yateje ikibazo hagati y’imiryango 2

webmaster webmaster

Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021 Urukiko Rukuru rwa Nyanza rwaburanishije ubujurire bw’abo kwa Kabayiza Abdallah bavuga ko kugira ngo abo kwa Nkerabigwi begukane isambu iherereye mu Kagari ka Buhoro, mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Kanyaru hakoreshejwe inyandiko mpimbano.

Iyi sambu iyi miryango yombi ipfa iherereye ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Akanyaru

Inteko iburanisha n’Ubushinjacyaha bari ku Rukiko i Nyanza, naho uruhande rw’abaregwa n’ubwunganizi bavugaga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya “Skype”.

Abo kwa Kabayiza barega babwiye Urukiko ko amasezerano yasinywe hagati ya Nkerabigwi Rasalie ko aguze isambu n’uwitwa Ringuyemo Emmanuel atujuje ubuziranenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuri ayo masezerano yakozwe ku wa 07/10/1974 umwe mu bagabo bigaragara ko yasinye ku masezerano unakiriho kugeza ubu, witwa Buragwena Boniface yahakanye ko ayo masezerano ntayo azi.

Abandi bayagaragaraho ko bayasinye barapfuye.

Ubushinjacyaha bwongeraho ko mu ntangiriro zo gukurikirana (mu ikusanyamakuru) iyi sambu abaregwa batari bigeze bagaragaza ayo masezerano bayabonye bageze mu Rukiko gusa

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Ariya masezerano ni amahimbano yahimbwe na Kizanye ari we mugore wa nyakwigendera Nkerabigwi afatanyije n’abana be.”

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko nubwo abaregwa bavuga ko Buragwena Boniface atari we mutangabuhamya wasinye kuri ariya masezerano ariko ntawe bita uw’ukuri (Buragwena w’ukuri) berekana, (Buragwena niryo zina rimwe riri kuri yo masezerano Ubushinjacyaha bwita “amahimbano”), bukanavuga ko icyo bashingiraho ko n’iyo sambu ari iyo kwa Kabayiza ari uko umwe mu baregwa witwa Uwamahoro Innocent yigeze kubazwa uwo baguze isambu akavuga abantu batatu batandukanye ari bo Sebyatsi, Ringuyemo na Kabayiza.

Ikindi abo kwa Kabayiza baheraho bavuga ko amasezerano yahimbwe ni uko Kabayiza yapfuye mu mwaka wa 1993 umugore we n’abana be barahunze mu myaka ya 1960 aho bahungukiye mu mwaka wa 1995 ubuyobozi bwariho icyo gihe bukabasubiza iyo sambu.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 1998 umugore wa Kabayiza amaze gupfa abana be bakajya mu yindi miryango (kuko bari bato), aho bakuriye mu mwaka wa 2010 bagiye kureba isambu bita iyabo basanga umuryango wo kwa Nkerabigwi warayigaruriye nk’uko babibwiye Urukiko.

Ubushinjacyaha bwasoje busaba ko Urukiko rukwiye gusuzuma ubujurire bwabo, bugahabwa ishingiro abo kwa Nkerabigwi bagahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

 

Abaregwa bavuga ko mutangabuhamya Ubushinjacyaha buvuga batamuzi

Me Jean Paul Habineza wunganira abaregwa yabwiye Urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga nta bimenyetso bufite ahubwo ko buri kuvuga ibyo bwazaniwe na Hakizimana (umwana wa nyakwigendera Kabayiza).

Me Habineza avuga ko umutangabuhamya Buragwena Boniface batamuzi ngo kuko iyo bamumenya baba baragiye kumureba akaza agatanga ubuhamya.

Umucamanza yabajije Me Habineza Buragwena w’ukuri aho ari?

Me Habineza amusubiza ko abantu banditse kuri ayo masezerano abantu babazi ari uwaguze n’uwagurishije.

Umucamanza kandi yabajije umwe mu baregwa Kizanye Anastasia w’imyaka 80 y’amavuko akanaba umugore wa Nkerabigwi, niba abagabo basinye kuri ayo masezerano Kizanye avuga ko abandi abazi naho baguye (kuko bapfuye), umukecuru ageze kuri Buragwena avuga ko atamuzi kuko isambu yaguzwe Kizanye adahari.

Kizanye yongeyeho ko isambu kuva bayigura mu mwaka wa 1974 ko ntawigeze ayibakuramo ko ahubwo bakomeje  kuyikoresha kuko bari barayiguze.

Umucamanza kandi yabajije amakuru kuri Ringuyemo Emmanuel uvugwa ko yagurishije isambu na Nkerabigwi, Kizanye asubiza ko nta makuru amufiteho ko yahise agenda batamenye irengero rye.

Umucamanza kandi yabajije umwe mu baregwa ari we Uwamahoro Innocent impamvu yaba yarajijinganyije abajijwe abo se umubyara (Nkerabigwi) yaguze isambu na bo, akavuga abantu batandukanye.

Uwamahoro Innocent asubiza ko Impamvu yabyo yari yatewe ubwoba.

Me Habineza wunganira abaregwa yasabye urukiko kutagira impamvu n’imwe yatuma ubujurire bw’Ubushinjacyaha busuzumwa kuko nta shingiro bufite.

Umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko ruzasomwa taliki ya 30/11/2021.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/kamonyi-uko-imfubyi-zasizwe-na-kabayiza-zabuze-isambu-zaheshejwe-nubuyobozi-muri-2013.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW