Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore bakomwe mu nkokora n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano nyuma yo gushaka kuvoma imodoka yari itwaye mazutu yari imaze kugwa.
Ikinyamakuru Muhazi Yacu cyavuze ko iyi kamyo yaguye ahagana saa munani n’igice zo kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge , Ntagwabira Oswald, yavuze ko iyi modoka ikigwa bihutiye kuhagera bafatanya n’abaturage gukumira abashakaga kuyisahura no kuzimya umuriro wari utangiye kuhagaragara.
Yagize ati “Ni ikamyo yari itwaye mazutu kwa kundi ibura feri ikibarangura, yari itangiye gushya ho akantu gato ariko kubufatanye n’abaturage twayizimije, nyuma yaho rero abaturage bashatse kuyivoma mazutu ku bufatanye n’izindi nzego turabakumira.”
Yakomeje avuga ko iyo bavoma iyo modoka n’ubushyuhe yari ifite byari guteza ibibazo birimo impanuka y’iyo mazutu yari gutwika benshi.
Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Kirehe kugira ngo yitabweho n’abaganga nyuma yo gukomereka.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW