Kiyovu Sports itunguwe n’imvura y’ibitego 4-0 itsinzwe na As Kigali

webmaster webmaster

Umunsi wa kabiri wa Shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports itunguwe no kunyagirwa imvura y’ibitego 4-0 na As Kigali yari yiteguye cyane mu kibuga.

Ikipe ya As Kigali itsinze Kiyovu Sports 4-0

Yaba Kiyovu Sports na As Kigali ni ikipe ziyubatse cyane muri uyu mwaka w’imikino, umukino wari utegerejwe na benshi bashakaga kureba urwego rwa buri kipe.

Iminota ya mbere yatangiye Kiyovu Sports ishyira igitutu kuri As Kigali, ndetse yabonye amahirwe abiri akomeye ya Emmanuel Okwi.

Byaje gusa n’ibihindutse, ku munota wa 6 Haruna Niyonzima yatsinze igitego ku makossa y’abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu bamuhaye umwanya, atera ishoti Kimenyi Yves araryama awukozaho ikiganza ariko ujya mu nguni kiba 1-0.

Kiyovu yagerageje gushaka uko yishyura ariko iza gutakaza umupira, uzamukanwa na Rukundo Dennis akinana na Haruna Niyonzima, iruhande rw’iburyo, ubwo Rukundo yateraga umupira ashaka bagenzi be bari mu rubuga rw’amahina, Kimenyi Yves wari uhagaze nabi cyane umupira wamutunguye ugana mu izamu arawubura biba ibitego 2-0 ku munota wa 8 w’umukino.

Nubundi As Kigali yakomeje kurungarunga imbere y’izamu rya Kiyovu Sports, ariko Kiyovu ikirwanaho.

As Kigali iheruka gusezererwa mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations CUP yari ikangutse cyane, ku munota wa 15 yaje kuzunguza Kiyovu Sports mu mpende zombi, umupira ukinwa n’abakinnyi 6 bahererekanya ugera kuri Ishimwe Christian akeba umupira muremure ku ruhande rw’ibumoso, usanga Aboubakar Lawal wenyine akozaho umutwe ujya mu rucundura rwa Kimenyi Yves aba ahindukijwe gatatu, As Kigali 3-0 bwa Kiyovu Sports.

Umukino wasaga n’urangiye, igice cya mbere cyarangiye gutyo.

As Kigali mu gice cya kabiri nabwo yari hejuru cyane, ku munota wa 84 hafi umukinnyi Niyonzima Haruna wagaragaye cyane atangiza ubusatirizi, yahaye umupira Abeddy Biramahire winjiye asimbura, agera hafi y’urubuga rw’amahina atera ishoti ikomeye, Kimenyi Yves akuramo umupira ugarukira Niyibizi Ramathan arangiza Kiyovu Sports biba 4-0.

- Advertisement -

Byashoboraga kuba 5 ku mupira Sugira Erneste yazamukanye mu minota ya nyuma, areba uko Kimenyi ahagaze yohereza urutambi, umupira ufata igiti k’izamu cyo hejuru.

XI Kiyovu Sports yabanjemo:

Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ngandu Omar, Nshimiyimana Ismael, Benedata Janvier, Bigirimana Abedy, Emmanuel Okwi, Muzamiru Mutyaba, na Ishimwe Kevin.

XI As Kigali yabanjemo:

Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Lamine Moro, Rurangwa Mossi, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Niyonzima Haruna, Niyonzima Olivier Seif, Hussein Shabani na Abubakar Lawal.

 

Ku wa Kabiri tariki 2/11/2021

Gorilla FC 1-1 Marine FC
AS Kigali 4-0 Kiyovu SC
Mukura VS 1-1 Gasogi United

Ku wa Gatatu tariki 3/11/21

Police vs Espoir
Bugesera vs Etincelles
Rutsiro vs Rayon
Gicumbi vs Etoile
APR vs Musanze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW