M23 yasohoye itangazo ku gitero cyayitiriwe iracyamagana

webmaster webmaster

*Ingabo za Leta zivuga ko zasubiranye ibirindiro bya Chanzu zari zambuwe

Mu itangazo ryasinywe na Perezida wa Mouvement du 23 Mars uzwi nk’umutwe wa M23, rivuga ko atari bo bagabye igitero muri Gurupema ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse bagafata ibirindiro bya FARDC biri ku musozi wa Chanzu.

Jean Bertrand Bisimwa wabaye Umuvugizi wa M23 nyuma tariki 7 Werurwe 2013 akagirwa Perezida w’uyu mutwe (Internet Photo)

Bertrand Bisimwa wasinye iri tangazo avuga ko nta ruhare na ruto abarwanyi ba M23 bagize mu gitero cyabaye mu masaha y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 08 Ugushyingo, 2021.

Itangazo rivuga ko M23 imaze umwaka itangiye ibiganiro na Guverinoma iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ndetse ko intumwa zawo zabonye umusaruro ufatika muri ibyo biganiro.

Hari aho rivuga ngo “Ibiganiro byageze ku mwanyunzuro dutegereje igihe izashyirirwa mu bikorwa, kandi twizeye Umukuru w’igihugu ukora byose ngo ahurize hamwe abana b’igihugu mu mugambi w’amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu by’umwihariko no mu gihugu hose muri rusange.”

M23 muri iri tangazo yasizwe icyasha kuvuga ko ari yo yagabye igitero, ikavuga ko nta mirwano n’imwe irimo muri Rutshuru.

Gusa, uyu mutwe uvuga ko abarwanyi bawo bari muri kariya gace kuva mu 2017 bategereje igisubizo cya Guverinoma ya Congo ku bibazo muzi biteza intambara yabashyamiranyije, ariko ngo hari ubwo bagabwaho ibitero na bamwe mu basirikare ba Congo (FARDC) badafite ubakumira, ibyo ngo byatangiye muri 2020.

Rigira riti “Ariko bakomeje kwifata ntibagira icyo bakora kuri ubwo bushotoranyi birinda ko habaho indi mirwano mishya itari ngombwa.”

M23 ivuga ko itazemerera umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro uzajya mu gace barimo gutera yo umutekano muke ku baturage.

- Advertisement -

 

Ingabo za FADC zasubiranye ibirindiro bya Chanzu, n’Impunzi zari Uganda zasubiye muri Congo

Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Rutshuru iyobowe igisirikare, Lt. Col Muhindo Luanzo yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ati “Ntabwo twigaruriye Tshanzu yonyine, kuko ni yo ifite umwihariko, twigaruriye n’ahandi hose.”

Yakomeje agira ati “Ubu nta mirwano igihari.”

Inzego zo muri Uganda zari zakiriye impunzi 5,000 ariko amakuru avuga ko nyuma y’uko ibintu bisubiye mu buryo zongeye gukambura zisubira mu gihugu cyabo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/birakekwa-ko-abahoze-muri-m23-bubuye-imirwano-bafashe-ibirindiro-bya-fardc-ahitwa-chanzu.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW