Minisitiri Dr Biruta Vincent yakiriye Mugenzi we wa Korea yepfo CHOI Jongmoon

webmaster webmaster

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021,yakiriye mugenzi we wa Korea y’Epfo,CHOI Jongmoon uri mu Rwanda .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Korea y’Epfo,CHOI Jongmoon

Aba bayobozi bombi biyemeje gukomeza ubufatanye bw’Ibihugu byombi mu guhangana na COVID-19,ubucuruzi ,ishoramari,umuco n’uburezi.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963, wavuyemo imbuto zagiriye akamaro Abanyarwanda yaba mu buhinzi, uburezi, ubuzima,ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu mwaka wa 2016 iki gihugu cyari cyasinyanye amasezerano na leta y’u Rwanda ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi.

Mu mwaka wa 2020 nabwo korea y’Epfo nabwo yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement, hagati y’u Rwanda na Korea y’Epfo.

Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) cyagize uruhare rufatika mu iterambre ryIgihugu aho cyafatanyije n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi byatwaye asaga miliyoni 140$ kuva mu 1991 kugeza mu 2020, ibintu byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ibi bihugu kandi byahuye n’amateka mabi yashegeshe imibereho y’abaturage babyo n’ubukungu muri rusange, aho mu 1950 kugeza 1953 habayeho intambara ya Koreya yahitanye hafi miliyoni 2,4 z’abaturage mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

Kugeza ubu ibihugu byombi byagerageje kwiyubaka mu buryo bugaragara aho kugeza ubu URwanda ruri mu bihugu bifite iterambere ryihuta ku mugabane wa Afurika mu gihe korea y’Epfo nayo ari igihugu cya kane gikize muri Aziya kandi gifite ubukungu bwihuta n’ikoranabuhanga riteye imbere.

                                                                            Impande zombi zagiranye ibiganiro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW