Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative 15 ashinzwe kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo, rwahawe miliyoni 50.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashyikirije Sheki ya Miliyoni 50 Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga, Karongi na Ngororero.
Urubyiruko rwahawe ayo mafaranga, ni Urubyiruko rutuye mu Mirenge yegereye Umugezi wa Nyabarongo, rushinzwe kurwanya isuri haterwa ibiti.
Ayo mafaranga bahawe azabafasha kunoza indi mishinga ibateza imbere.
Uru rubyiruko ruvuga ko mu myaka 3 rumaze ruhawe akazi, amafaranga bahawe muri iyo myaka yatumye babasha kuzigama amafaranga kuri Banki.
Umuhoza Solange Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rwahawe akazi ko kubungabunga Icyogogo cy’Umugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Nyabinoni, avuga ko nta kazi bagiraga kuko wasangaga benshi muri bo ari abashomeri, ariko aho baherewe akazi na Leta bafite miliyoni 6 kuri konti batabariyemo ayo bakoresheje umunsi ku munsi.
Ati ‘Akazi twahawe kavanye umubare munini w’Urubyiruko mu muhanda, usibye amafaranga dusangiye nk’abari muri Koperative, umuntu ku giti cye yiteje imbere.”
Muragijimana Tharcisse yavuze ko imirimo yabajyanaga mu Mujyi wa Kigali, yabasanze iwabo mu cyaro kuko hari abajyaga gukora ubucuruzi bakaba barabonye igushoro cyo bukorera aho batuye babikesha akazi Leta yabahaye.
Ati ”Amafaranga nahembwe nayaguze imashini isudira nkuramo amafaranga antunga.”
- Advertisement -
Cyakora uru rubyiruko ruvuga ko ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi bahisemo gucuruza, imodoka zibizana zibahenda bitewe n’imihanda igana muri aka gace idakoze.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rose Mary Mbabazi, yabwiye UMUSEKE ko miliyoni 50 zahawe Urubyiruko, zije zisanga izindi miliyoni zirenga 20 kuri konti zabo.
Mbabazi yavuze ko Urubyiruko rutakwiriye kubona ibidukikije nk’ibibazo, ahubwo babishakemo ibisubizo byo kwihangira imirimo bahangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Kuva muri 2019 uru rubyiruko rwo muri utu Turere 3 rumaze guhanga imirimo irenga ibihumbi 9.”
Iki gikorwa cyo kurengera ibidukikije bagifashijwemo n’inkeragutabara, uyu munsi hakaba hatewe ibiti birwanya isuri mu murima uciyemo amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 10.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW