Umukino wo guharanira ishema ry’Igihugu, Amavubi atsinzwe na Mali 3-0

webmaster webmaster

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru w’amaguru, Amavubi ikomeje kunanirwa kwihagararaho mu mikino nyafurika, itsinzwe na Mali ibitego 3-0, mu mukino wari utagize icyo wafasha u Rwanda mu gukomeza mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi, gusa kwari uguharanira ishema ry’igihugu.

Rukundo Dennis w’Amavubi agerageza kurinda umupira ngo udatwarwa n’umusore wa Mali

U Rwanda rukomeje kuba ku mwanya wa nyuma mu itsinda rutaratsinda umukino n’umwe.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) kuri uyu wa Kane, tariki 11 Ugushyingo 2021, nibwo kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, u Rwanda rwakiriye Mali ku mukino wa kabiri uhuje aya makipe mu gushaka itike yo kujya muri Qatar mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2022.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari mu rugo, ikagira na Kapiteni mushya Nirisarike Salomon, yatangiye igaragaza umukino mwiza wo kubaka uburyo bwo gushaka igitego.

Gusa ibi byaje kuzamo kidobya ku munota wa munani w’umukino, ubwo ikarita itukura yaje kwerekwa Bizimana Djihad ku makosa yari akoze yo gukurura umusore wa Mali nyuma yo gutakaza umupira.

Hakiri kare Amavubi aba agiye ku gitutu cyo gukina ari abakinnyi 10 gusa, ibintu byatumye Muhire Kevin asa n’usubira inyuma.

Kugeza ku munota wa 16 abasore b’Amavubi bari bakomeje kwitwara neza, gusa Mali yari ikomeje kotsa igitutu u Rwanda. Maze ku munota wa 17 Nirisarike Salomon akuramo uburyo bwari bwabazwe, ariko ntibyaje kuramba kuko ku munota wa 18 Mussa Jennepo wa Mali yaje kugaragaza ko akina muri Shampiyona ikomeye yo mu Bwongereza, Premier League afungura amazamu biba 1-0.

Ku munota wa 19 abasore b’Amavubi barimo umuzamu Mvuyekure Emery baje kuba baha amahirwe Mali ubwo bakoraga amakosa, maze igitego cya kabiri cya Mali kiba kiranyoye gitsinzwe na Ibrahim Kone.

Ku munota wa 21 Muhire Kevin yaje kugerageza ishoti rya kure maze umuzamu wa Mali awushyira muri koroneri.

- Advertisement -

Umukino wakomeje ariko bigaragara ko Amavubi arimo akina adahuza umukino, kugeza ku munota wa 30 w’umukino u Rwanda rwari rutarahamya ibyo rukina, ibi byagaragazwaga n’uko ba rutahizamu barimo Sugira Erneste na Nshuti Savio batabonaga uburyo bwo kugera imbere y’izamu rya Mali.

Ku munota wa 35 Rukundo Denis yaje gutakaza umupira ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yakorewe ikosa, Rafael York yaje guhana ikosa ariko umuzamu wa Mali afata umupira bitamugoye.

Kugeza muri Iyi minota Muhire Kevin w’Amavubi ni we byagaragaraga ko arimo akina neza.

Iminota 45 irangiye umusifuzi wa kane yongeyeho umunota umwe, maze igice cya mbere kirangira Mali iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Nyuma y’iminota y’akaruhuko amakipe yombi yavuye mu rwambariro agaruka gukina igice cya kabiri, abakunzi b’Amavubi bari bategereje kureba icyo umutoza Mashami Vincent akora ngo Amavubi abe yakwishyura.

Igice cya kabiri cyatangiye Mali iri hejuru, Mussa Jenepo ukinira ikipe ya Southampton mu Bwongereza, ntabwo yahiriwe no kugaruka mu mukino kuko yaje kuba ava mu kibuga bitunguranye.

Mali yakomeje kuyobora umukino bigaragara ko irusha Amavubi, ku munota wa 56, Traore yabonye uburyo bw’igitego ariko abasore b’Amavubi bawushyira muri koroneri, ibi ni nako byagenze ku munota wa 59 kuko umupira waciye hejuru y’izamu. Maze Mali ihita ikora impinduka, aho yakuyemo ba rutahizamu babiri igashyiramo abandi babiri.

Ku munota wa 65 Rafael York, Nshuti Dominique Savio na Sugira Erneste basohotse mu kibuga, maze umutoza Mashami Vincent yinjizamo amaraso mashya harimo Nishimwe Blaise wa Rayon Sports, Nshuti Innocent ndetse aninjiza mu kibuga Danny Usengimana.

Izi mpinduka zatumye Amavubi yari amerewe nabi na yo yongera kugera imbere y’izamu rya Mali, gusa kugeza ku munota wa 70 w’umukino Mali yari ikiyoboye umukino n’ibitego byayo 2-0.

Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende yaje kuba akorera ikosa imukinnyi wa Mali ku munota wa 72 maze umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo.

Umukino wakomeje ariko ikipe ya Mali ikomeza kuwuyobora, ari nako Amavubi akomeza kwirinda ko yakinjizwa igitego, ku munota wa 76 Danny Usengimana yagerageje uburyo bwa kure maze atera ishoti ariko rinyura inyuma y’izamu.

Gusa ku munota wa 87 kwihagararaho kw’Amavubi byananiranye maze Mali yinjiza igitego cya gatatu ku ishoti ry’ukuguru kw’imoso, maze umuzamu Mvuyekure Emery ayoberwa uko bigenze abura icyo gukora uretse kujya kuzana umupira mu nshundura.

Maze umusifuzi wa kane yongeraho iminota 3 y’inyongera, bidatinze aba ahushya mu isifure umukino uba urarangiye Mali itsinze u Rwanda ibitego 3-0.

U Rwanda rukaba rugomba guhita rufata indege rwerekeza kuri Nyayo Stadium gukina n’ikipe ya Kenya tariki 15 Ugushyingo 2021, aho Amavubi azahura n’ikipe y’igihugu ya Kenya batazira Harambee Stars.

Amavubi yari aherutse gutsindirwa muri Uganda igitego 1-0, hari tariki ya 10 Ukwakira 2021, u Rwanda rukaba rukomeje kuba urwanyuma mu itsinda E n’amanota abiri kuko nta mu kino n’umwe ruratsinda.

Ku rundi ruhande ikipe zo mu itsinda E zari zakinnye, gusa Uganda yaje kuba inganyiriza na Kenya iwayo igitego 1-1. Mali iba ikomeje kuyobora itsinda, aho izakomeza mu majonjora akurikira bashaka itike yo kujya muri Qatar mu gikombe cy’Isi.

Bidasubirwaho Mali ikaba ikatsishije itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma rizahuza amakipe icumi azishakamo atanu azakina igikombe cy’Isi umwaka utaha wa 2022 kizabera muri Qatar.

Haruna Niyonzima yujuje imikino 105 mu ikipe y’Igihugu yabishimiwe
Amavubi asa n’ayakoze impinduka mukwinjiza ikipe ikiri nto
Mashami Vincent utoza ikipe y’Igihugu nta byinshi yari yitezweho kuko imikino hafi ya yose yarayitsinzwe
Ikipe yabanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda
Les Aigles du Mali ni imwe mu makipe ahagaze neza muri Africa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW