“Umurundi” yafatiwe Kisoro yerekeza Kampala ahetse imbunda 2

webmaster webmaster

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Kisoro muri Uganda zataye muri yombi umugabo uvuga ko ari Umurundi, ariko anafite ubwenegihugu bwa Uganda. Yari afite imbunda ebyiri mu gikapu yerekeje  i Kampala.

Inzego z’umutekano za Uganda ziryamiye amajanja nyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bikorerwa i Kampala (Internet Photo)

Uwo watawe muri yombi yasanganywe indangamuntu ya Uganda yanditsemo Mbabazi Turinayesu ndetse afite izina rya kislamu rya Hassan. Yafatiwe mu kigo cy’imodoka zitwara abagenzi amaze gutega bisi yahagurukaga Kisoro yerekeza i Kampala

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Flavia Byekwaso yatangarije Radio Ijwi rya Amerika ko igisirikare cyatangiye iperereza rigamije kumenya niba ibikorwa uwo mugabo yari arimo byaba bifitanye isano n’iterabwoba, ndetse n’ibitero  byahitanye abantu i Kampala ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Kisoro ni Akarere ko mu Burengerazuba bwa Uganda gahana urubibe n’ibihugu bibiri, u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo.

Polisi kuri ya Uganda yatangaje ko abantu batatu ari bo baguye bitero barimo Umupolisi umwe, kandi byaguyemo abiyahuzi biturikirijeho ibisasu, abandi 37 babikomerekeramo.

Mu bakomeretse 27 ni Abapolisi abandi 10 ni abasivili.

Ibitero by’iterabwoba byakorewe i Kampala, Polisi yavuze ko byakozwe n’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro muri Kongo.

Leta zunze umwe z’Amerika iherutse gutangaza ko ADF yamaze kunga ubumwe na leta ya k’islamu (IS) hamwe n’undi mutwe w’iterabgo urwanira muri Mozambique wiyita al-Shabab.

Iyo mitwe yombi igize umutwa wa Leta ya Kislamu wo muri Africa yo hagati (IS-Central Africa).

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-museveni-nyuma-yigitero-cyiterabwoba-ati-mube-maso-no-mu-nsengero-musake.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: VOA

UMUSEKE.RW