Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye Landry Ulrich Depot Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie y’Igihugu cya Centraferica (Centrafrique/Central African Republic) uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Landry Ulrich Depot n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi itandatu rugamije gushimangira ubufatanye.
IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko ari umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centrafrica.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y’igihugu, IGP Munyuza yagize ati “Ni ingezi kuba Polisi y’u Rwanda ifatanya na Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centrafrica mu bikorwa bizana amahoro n’umutekano mu bihugu byacu.”
U Rwanda na Repubulika ya Centrafrica bifatanya mu bikorwa by’umutekano kuva muri 2013 ubwo Centrafrica yagiraga ibibazo by’umutekano muke.
Abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bakorera mu Muryango w’Abibumbye mu kugarura Amahoro (MINUSCA) bafatanyije n’ingabo za Repubulika ya Centrafrica.
IGP Munyuza yakomeje agira ati “Dukomeje gukorera hamwe kugira ngo amahoro yagezweho arambe.”
Yavuze ko muri iki gihe inzego zishinzwe umutekano zigomba gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Uru ruzinduko rwa Landry Ulrich Depot n’itsinda ayoboye biri muri gahunda yo gusangira ubumenyi hagati ya ba Offisiye barinda umutekano mu bijyanye n’ubwigomeke, iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bimunga ubukungu n’ibindi.
- Advertisement -
Munyuza ati “Muri Politike y’Igihugu, Polisi y’u Rwanda isabwa gusangiza ubumenyi n’ubunararibonye n’abavandimwe bo muri Africa ndetse no hanze yayo. Kandi dukorana n’ibihugu by’inshuti byo muri Africa mu kubungabuga amahoro n’umutekano ku mugabane wacu.”
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW