Abafana ba Rayon Sports bavugwaho gutobora amapine y’imodoka y’umutoza “ntibishimye”

webmaster webmaster

Radio Flash yatangaje ko abafana ba Rayon Sports batishimiye umusaruro w’umutoza Masudi Djuma watsinzwe na APR FC, atsinda bigoranye Etoile de L’Est ndetse anganya na Espoir FC i Rusizi nabwo bigoranye kuko ikipe y’i Rusizi yahushije penaliti.

Abafana ntibishimiye umusaruro w’ikipe ya Rayon Sports itsinda ku bwa burembe ubundi igatakaza amanota

Nubwo Masudi avuga ko ari kubaka ikipe, umusaruro we usubira inyuma ndetse ntagira abakinnyi 11 bahoraho mu bo abanza  mu kibuga ari nako akora amakosa yo guhengeka abakinnyi kandi afite abakina kuri buri mwanya.

Flash FM yatangaje ko umwe mubari hafi ya Masudi Djuma yavuze ko imodoka ye yatobowe n’abafana bari baherekeje ikipe i Rusizi batishimiye umusaruro we.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 11 ndetse mu mikino ishize nta cyizere itanga cyo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino nubwo n’umutoza Masudi avuga ko mu myaka 2 ishize nta kipe yari ihari.

Masudi yagize ati “Reka dushimire Imana kuba twakoze urugendo rurerure, inota rimwe twazanye tukaba turisubiranyeyo. Ntabwo Makenzi yakina buri mukino kubera imyaka ye.

Singiye kuba nka ba batoza babaza bati ‘uzatwara igikombe ati nzatwara igikombe. Simvuze gutyo ariko nzi ko mu myaka 2 ishize nta Rayon Sports yari ihari. Abakinnyi ni bashya, turi kurwana n’ibintu 3 no kubaka birimo.

Ushaka umusaruro, ushaka ko Rayon Sports uzamuka, ntabwo ibintu byoroshye. Niba umuntu ashaka kureba ko uzi gutoza, aze ku myitozo arebe uko ibintu bimeze. Icyo nzi ni uko turi kubaka buhoro buhoro.”

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko imodoka y’umutoza Masudi yatobowe n’abafana, ariko we avuga ko yakandagiye umusumari.

Umwe mu basesenguzi avuga ko Masudi ntacyo adafite muri Rayon Sports ngo abone umusaruro muzima, ahubwo ngo ni we ugomba guhindura imyumvire agakina ibyo abafana bashaka kuko ni bo ba nyiri ikipe.

- Advertisement -

Ati “Abakinnyi barahari, bafite ibyo bakeneye n’Abayobozi bashyigikiye ikipe, n’abafana barahari ariko ntiwakwinjira mu kazi k’umutoza nibumunanira ni we uzirukanwa.”

Masudi avuga ko imodoka ye yatobowe n’umusumari ariko amakuru yizewe avuga ko abafana bayapfumuye ku bushake

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW