Abanyarwanda 35 birukanywe na Uganda bageze mu Rwanda

webmaster webmaster

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere abanyarwanda 35 bari bafungiye muri gereza zitandukanye za Uganda birukanwe muri iki gihugu nyuma y’igihe bafunzwe.

                                       Abanyarwanda 35 birukanywe mu gihugu cya Uganda

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Ukuboza 2021, mu masaha y’umugoroba nibwo aba banyarwanda bakiriwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare.

Abanyarwanda birukanwe muri Uganda barimo abagabo 19, abagore 6 n’abana 10, aba bose bakaba bari bafunzwe mu buryo butemewe batazi icyo bazira, aho bari bafungiye mu magereza atandukanye y’iki gihugu.

Nk’uko bamwe babyivugira, bari babayeho mu buzima buteye agahinda aho bari bafungiye, bakaba bakorerwaga iyicarubozo nyuma yo gufungwa batazi icyo bazira kandi bari basanzwe batuye muri iki gihugu.

Ku rundi ruhande, aba banyarwanda bageze ku butaka bw’u Rwanda ku mupaka wa Kagitumba, bahamya ko hari bamwe muri bagenzi babo biciwe muri izi gereza aho bari bafungiye.

Aba banyarwanda baje bakurikira abandi banyarwanda bagera kuri 43 birukanwe muri Uganda tariki ya 17 Ugushyingo 2021, nabo bakaba barakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’abasohoka kuri uyu mupaka wa Kagitumba.

Nabo barimo ingeri zose abana, abagore n’abagabo, gusa nabo bavuga ko bafungwa bashinjwa kuba muri iki gihugu nta burenganzira bafite kandi bo bahamya ko baba bemerewe kuhaba.

Ikibazo cy’abanyarwanda bafungirwa muri Uganda kimaze igihe kitari gito, kuko nta minsi ishira hatakiriwe abanyarwanda birukanwe muri iki gihugu. Uretse abafatwa bari basanzwe baba muri iki gihugu, hari n’abafatirwa muri iki gihugu bari bahifashishije nk’inzira iva cyangwa ijya mu Rwanda.

Ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda kuri iki kibazo, buvuga ko ntacyo bwakora ngo bukemura ihohoterwa abanyarwanda bakorerwa iyo bageze muri iki gihugu, gusa batanga inama yo kuba bakirinda kujya muri iki gihugu mu gihe bitari ngombwa cyane.

- Advertisement -

Mu Ukwezi gushize kw’ Ugushyingo Uganda yari yirukanye abanyarwanda bagera kuri 82, kuva uku kwezi kwatangira aba 35 nibo birukanwe n’iki gihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW